E-mail: administration@aprfc.rw

News

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Kirehe FC

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Kirehe FC

News
Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Kirehe FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere ku munsi w’ejo kuwa kane ku kibuga cya Kirehe FC saa 15H30. Abakinnyi bose usibye abari mu mvune, n'abarwayi abandi bose bakaba bakoze iyi imyitozo ya nyuma yabereye mu karere ka Ngoma aho iyi kipe iraye, abakinnyi umutoza Petrovic atazakoresha muri uyu mukino kubera uburwayi barimo; Nkizingabo Fiston ndetse na Kimenyi Yves umuzamu usanzwe abanzamo kubera uburwayi ba maraliya ndetse n'abandi bakinnyi bari mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 nka: Byiringiro Lague, Buregeya Prince, Shaffi na Saleh. Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Mugiraneza akaba yatubwiye uko biteguye neza uyu mukino ati: umukino tuwiteguye neza nkuko dusanzwe
Bigirimana Issa na Iranzi bafashije APR FC kongera kuyobora urutonde rwa shampiyona

Bigirimana Issa na Iranzi bafashije APR FC kongera kuyobora urutonde rwa shampiyona

News
APR FC ibifashijwemo na Issa na Iranzi yegukanye amanota atatu y'umunsi wa 20 wa shampiyona nyuma yo gutsindira Bugesera FC iwayo ibitego 2-1. APR FC yaje muri uyu mukino ishaka kongera kwigarurira umwanya wa mbere byagateganyo ku rutonde rwa shampiyona yari yakuweho ubwo yatsindwaga na AS Kigali. APR FC n'ubwo yatanze Bugesera FC kwinjira mu mukino mbere, kuko yayatatse cyane rwose ibona uburyo bwinshi bunyuranye bwari kuba bwayihaye intsinzi kare, ariko abasore batahaga izamu kubyaza umusaruro ubwo buryo bwose bibabera ibamba kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibonye igitego. Igice cya kabiri, APR FC nkuko yatangiye igice cya mbere ni nako yinjiye mu mukino mbere ya Bugesera itangira iyotsa igitutu maze bitanatinze Issa Bigirimana afungura amazamu gusa yaje guhita avam...
Irebere mu mashusho uko APR FC yatsinze Kiyovu Sport

Irebere mu mashusho uko APR FC yatsinze Kiyovu Sport

News
APR FC ibifashijwemo na Aimable, Issa na Muhadjili banyagiye Kiyovu Sport ibitego 3-0 yagukana amanota atatu y'umunsi wa 19 wa shampiyona. APR FC yaje muri uyu mukino ishaka kongera kwigarurira ikizere ku bafana bayo nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru gishize yari yatsinzwe na AS Kigali. APR FC yakoze akazi kayo mu gice cya mbere ubwo Nsabimana Aimable yafunguraga amazamu igice cya mbere kikarangira ari 1-0, ibindi bitego bikaza kuboneka mu gice cya kabiri. Mu ncamake irebere mu mashusho ibitego APR FC yatsinze Kiyovu Sport. https://youtu.be/aQyfWscdSjc
Ndagira ngo nihanganishe kandi nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC: Mugiraneza

Ndagira ngo nihanganishe kandi nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC: Mugiraneza

News
Shampiyona y'icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa 19, APR FC kimwe n'andi makipe ikaba igomba kwakira ikipe ya Kiyovu Sport kuri uyu wa kane kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. APR FC nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 byanatumye itakaza umwanya wa mbere, bukeye bwaho yahise itangira kwitegura umukino uzayihuza na Kiyovu Sport kugira ngo bizabashe kwitwara neza muri uyu mukino izakina idafite myugariro wayo usanzwe unabanzamo Omborenga Fitina, ariko kandi ikazaba ifite Bizimana Djihad utaragaragaye mu mukino baheruka gukina ndetse na Eric Tuyishime wari umaze iminsi afite imvuna ariko akaba yarakize ndetse yanatangiye imyitozo. APR FC ikaba ikomeje imyitozo uyu munsi bakaba bari bukore saa cyenda n'igice (15H30) i Shyorongi, kapiteni Mugiranez...
APR FC itsinzwe na AS Kigali itakaza umwanya wa mbere

APR FC itsinzwe na AS Kigali itakaza umwanya wa mbere

News
APR FC itsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa 18 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu mukino watangiye amakipe yombi akinira umupira hagati cyane gusa APR FC yaje gusa nitanga AS Kigali kwinjira mu mukino gusa uburyo yabashije kubona mu minota mike inanirwa kububyaza umusaruro, ibi byahaye imbara nyinsi ikipe ya AS Kigali nyuma yo guhushwa ibitego maze nayo isa nikangutse itangira kwataka, ntibyatinze kuko byaje kuyihira ku munota wa 35 Ngandu Omar yafunguye amazamu ku mupira mwiza wari utewe uvuye muri koroneri, APR  yakoze ibishoboka byose ngo byibura bajye kuruhuka bagombiye igitego batsinzwe ariko biranga birangira igice cya mbere ari 1-0. Igice cya kabiri, bamwe mu bakurikiranye uy