E-mail: administration@aprfc.rw

News

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

News
APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri bakora inshuro ebyiri nyuma y'ikiruhuko cy'iminsi ibiri umutoza Zlatko yari yahaye abasore guhera nyuma y'umukino wabahuje na Etincelles. Nyuma yo gutsinda Etincelles FC igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona, umutoza Zlatko yahise aha abasore be ikiruhuko cy'iminsi ibiri ababwira ko bazasubukura gahunda y'imyitozo kuwa Kabiri bagakora kabiri, mu gitondo saa satatu (09h00') ndetse na nimugoroba saa cyenda n'igice (15h30') i Shyorongi. Nyuma yo gukina umunsi wa 20 wa shampiyona, APR FC izasura ikipe ya Mukura VS i Huye kuri stade ya Huye, Zlatko n'abasore be bakaba bagiye gutangira kwitegura uyu mukino guhera ku munsi w'ejo kuwa Kabiro. Ikipe ya APR FC kugeza ubu niyo ikuyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 48...
Igitego kimwe cya Muhadjiri gifashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

Igitego kimwe cya Muhadjiri gifashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

News
Ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu. Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu ku munota wa 27' igitego yatsinze kuri penarite nyuma y'ikosa ryari rikorewe kuri Byiringiro Lague mu rubuga rw'amahina. Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC yahise igira amanota 48 mu mikino 20 ya shampiyona ndetse inongera n'umubare w'ibitego izigamye kuko ubu izigamye ibitego 23. Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho Sekamana Maxime yasimbuwe na Nshuti Innocent, Nshuti Savio Donique asimburwa na Nizeyimana Mirafa naho Hakizimana Muhadjiri asimburwa na Mugunga Yves. Nyuma y'uyu mukino, APR FC izas
Muhadjiri mu bakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mupira w’amaguru mu mwaka wa 2017-2018

Muhadjiri mu bakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mupira w’amaguru mu mwaka wa 2017-2018

News
Umukinnyi wo hagati ukina inyuma y'umwataka, kandi unashobora no gukina nk'umwataka, Hakizimana Muhadjiri wa APR FC mu bakinnyi bahatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka washize wa 2017-2018 mu mupira w'amaguru. Iki n'igihembo gitangwa buri mwaka kigategurwa na kompanyi yitwa East Africa Youth Development Agency, iki gihembo akaba ari inshuro ya kane kigiye gutangwa. Ni igihembo gihabwa abakinnyi bahize abandi mu mikino itandukanye. Hakizimana Muhadjiri n'umwe mu bakinnyi bahatanira icyo gihembo, akaba ari mu bakinnyi batatu bagomba kuzavamo umwe wahize abandi mu gutorwa n'abafana, n'ukuvuga uzaba yagize amajwi menshi niwe uzahabwa icyo gihembo mu mupira w'amaguru igihembo kizatangwa tariki 16 Werurwe. Igikorwa cyo gutora kikaba cyaratangiye uyu munsi kuwa Gatandatu gutora biko...
APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona, ngo yizeye kwitwara neza imbere ya Etincelles FC ku munsi w’ejo

APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona, ngo yizeye kwitwara neza imbere ya Etincelles FC ku munsi w’ejo

News
APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa makumabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Mu kiganiro n’umutoza Zlatko yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino, anashimira abasore be kuba barabashije gutsinda Marines FC, gusa yongeraho ko umukino yifuza ko bakina batarawuhuza neza nkuko abyifuza. Ati: tumeze neza, abasore bariteguye ntakibazo, nta mvune zikanganye tugifitemo, ndashimira cyane abakinnyi banjye kuba barabashije gutsinda Marines tukongera tugasubira ku mwanya wa mbere, ariko umukino nifuza ko bakina ntibarawuhuza neza nkuko mbyifuza gusa ndizera ko bizaza. Zlatko kandi yakomeje avuga ko bubaha buri kipe, ko nta kipe nto iba muri shampiyona. Ati: ubu
Ibitego bibiri bya Muhadjiri, bifashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

Ibitego bibiri bya Muhadjiri, bifashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

News
Ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu. Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu ku munota wa 27' igitego yatsinze kuri penarite nyuma y'ikosa ryari rikorewe kuri Savio mu rubuga rw'amahina, Muhadjiri na none yaje gushyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 36' Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC yahise igira amanota 45 mu mikino 19 ya shampiyona ndetse inongera n'umubare w'ibitego izigamye kuko ubu izigamye ibitego 22. Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho Nkinzingabo Fiston yasimbuwe na Omborenga Fitina, Issa Bigirimana asimburwa na Andrew Butera naho Nshimiyimana Amran asimburwa na Nt
APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Marines, Zlatko avuga ko nta mukino usa n’undi

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Marines, Zlatko avuga ko nta mukino usa n’undi

News
APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Marines FC mu mukino w’umunsi wa cumi n'icyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Mu kiganiro n’umutoza Zlatko yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino, ngo n'ubwo i Kirehe bitagenze neza nkuko babyifuzaga, ngo nta mukino usa n'undi. Ati: tumeze neza, abasore bariteguye ntakibazo nta mvune zikanganye dufitemo, n'ubwo umukino duheruka gukina bibatugendekeye neza nkuko twabyifuzaga, ariko iyo birangiye biba birangiye, nta mukino usa n'unundi ubu icyo tureba ubu ni umukino dufitanye na Marines ku munsi w'ejo. Zlatko kandi yakomeje avuga ko Marines ari ikipe nziza igizwe n'abana bakiri bato. Ati: Marines narayibonye dukina nayo umukino wa gishuti, ni ikipe nziz