E-mail: administration@aprfc.rw

News

APR FC y’abakinnyi 10, ikuye amanota atatu i Musanze

APR FC y’abakinnyi 10, ikuye amanota atatu i Musanze

News
APR FC ibifashijwemo n'abavandimwe babiri, Muhadjili na Djihad ikuye amanota atatu i Musanze y’umunsi wa 25 wa shampiyona nyuma yo gutsindira Musanze FC iwayo ibitego 2-1. APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu, APR yatanze Musanze FC kwinjira mu mukino maze itangira kuyotsa igitutu irayataka cyane ndetse banabona uburyo bwiza gusa Muhadjili n'abo bari bafatanyije gutaha izamu Isaa na Lague ntibyabakundira kuboneza mu izamu. Uko iminota yagendaga yegera imbere, niko Musanze nayo yinjiraga mu mukino nayo itangira kwiharira umupira mu kibuga hagati bakanasatira izamu rya APR FC bashaka igitego. Byaje kubahira ku munota wa 42 ku bwumvikane buke bwa ba myugariro ba APR FC ku mupira wari utewe mu rubuga rw’amahina bawugarura nabi kubera
APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Musanze FC

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Musanze FC

News
Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere ku munsi w’ejo kuwa kane kuri sitade Ubworoherane saa15H30. Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu karere ka Musanze, ari naho izakinira ku munsi w’ejo na Musanze Fc, usibye abakinnyi barwaye nka kapiteni Mugiraneza ndetse na Nshuti Savio, batabashije kujyana n'ikipe, mutoza Petrovic akaba yahagurukanye abakinnyi 19 azakuramo 18 azifashisha imbere ya Musanze FC. APR FC nyuma yo kugera i Musanze babanje gufungura ndetse banaruhukaho nyuma bajya gukora imyitozo, ubu bakaba basoje imyitozo ya nyuma bakoreye ku kibuga bazakiniraho ku munsi w'ejo bose bakaba bameze neza. APR FC izakina uyu mukino yagaruye bamwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba, uwo ni umunyezamu Ki
APR FC inyangiye Amagaju FC 6-0 irara ku mwanya wa mbere

APR FC inyangiye Amagaju FC 6-0 irara ku mwanya wa mbere

News
APR FC iraye ku mwanya wa mbere n’amanota 47 nyuma yo kunyagira ikipe y’i Nyamagabe, Amagaju FC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. APR FC yinjiye muri uyu mukino neza itangira yotsa igitutu abasore b'Amagaju biza no kubahira ubwo ku munota wa 41 w'igice cya mbere, Hakizimana Muhadjili yafunguraga amazamu ku mupira yahawe na Bizimana Djihad akabona gutera ishoti ry’inyuma y’urubuga rw’umunyezamu umupira uruhukira mu rushundura, igice cya mbere kirangira APR iri imbere n'igitego 1-0. Igice cya kabiri APR FC yaje nabwo yataka cyane ndetse inabonamo ibitego byinshi ibifashijwemo na Sekamana Maxime winjiye mu kibuga asimbuye Byiringiro Lague ku munota wa 64 maze agatsinda ibitego bibiri (65’, 81’) Issa Bigirimana yatsinze igitego
Amagaju tuyiteguye neza: umutoza Petrović

Amagaju tuyiteguye neza: umutoza Petrović

News
Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n'Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere ku munsi w’ejo kuwa mbere kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa15H30. Abakinnyi bose bakaba bakoze iyi myitozo ya nyuma usibye kapiteni Mugiraneza urwaye ugomba no kuzabagwa ku munsi w'ejo kuwa kabiri, usibye Migi, APR FC kandi izakina uyu mukino idafite Amran Nshimiyina ndetse na Kimenyi Yves bose bafite amakarita y'umuhondo atatu ndetse n'abakinnyi bari mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 nka: Byiringiro Lague, Buregeya Prince, Songayingabo Shaffi na Nyirinkindi Saleh. Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye n'umutoza Petrović atubwita uko biteguye neza uyu mukino ati: ejo dufite umukino ukomeye cyane ni igihombo kuba tudafite kapiteni wacu nd
APR FC yakuye amanota atatu i Huye itsinze Mukura VS 1-0

APR FC yakuye amanota atatu i Huye itsinze Mukura VS 1-0

News
APR FC ibifashijwemo na Issa yakuye amanota atatu i Huye y'umunsi wa 23 wa shampiyona nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo ibitego 1-0. APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu, APR yatanze Mukura kwinjira mu mukino maze itangira kuyotsa igitutu irayataka cyane ndetse banabona uburyo bwiza gusa Muhadjili ntibyamukundira kuboneza mu izamu. APR yakomeje guhererekanya neza yataka cyane maze biza kuyihira ku munota wa 19, Issa Bigirimana afungura amazamu ku mupira mwiza wari uzamukanywe na Iranzi maze bamyugariro ba Mukura bagerageza kuwumwaka Issa arahagoboka maze awishyirira mu rushundura iminota 45 y'igice cya mbere irangira Mukura itabashije kugombora icyo gitego ndetse na APR FC nayo itabonye ikindi gitego. Igice cya kabiri, APR FC nk...