E-mail: administration@aprfc.rw

News

APR FC irakira Marines FC kuri uyu wa gatanu kuri sitade Amahoro

APR FC irakira Marines FC kuri uyu wa gatanu kuri sitade Amahoro

News
Shampiyona y'icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa 17, APR FC ikaba izakira ikipe ya Marines FC yo mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatanu. Ikipe ya APR FC kuva yava i Nyagatare ihatsindiye Sunrise yahise igaruka i Kigali kugira ngo yitegure umukino uzayihuza na Marines FC. Petrović n'abasore be bakaba bamaze iminsi bitegura iyi kipe, ndetse no mumvugo y'umutoza mukuru Petrović akaba akomeza kubasaba gutekereza cyane ndetse no guha agaciro cyane umukino bafitanye na Marine kuwa gatanu, APR FC ikaba izakora imyitozo ya nyuma ku munsi w'ejo saa kumi (16H00 )i Shyorongi. Uyu mukino uzahuza aya makipe yombi wagombaga kubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ariko kubera ko ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 ya Kenya izaba ihakorera imyitozo ya nyu
APR FC yatsindiye Sunrise iwayo 2-0 ihita iyobora urutonde rwa shampiyona

APR FC yatsindiye Sunrise iwayo 2-0 ihita iyobora urutonde rwa shampiyona

News
Ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu kuri Sunrise FC nyuma yo kuyitsindira iwayo ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere. Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota 4 yose, umukino waje gutangira amakipe yombi atangira umupira ukinirwa hagati cyane ubona ko asa narimo kwigana, gusa ntibyatinze APR FC yatanze Sunrise kwinjira mu mukino itangira kuyataka ibona uburyo bwinshi kandi bwiza gusa kububyaza umusaruro biranga. Gusa abasore ba Petrović bakomeje gushakisha uburyo babonamo igitego ariko uburyo bwiza bagiye babona cyane cyane umusore Byiringiro Lague ndetse Na Muhadjili ntibabasha kububyaza umusaruro igice cya mbere kirangira nta gitego kibonetse ku mpande zombi. Igice cya kabiri, amakipe yombi nabwo yatangiye yigana umupira nabwo ukinirwa hagati cya
APR FC yageze i Nyagatare

APR FC yageze i Nyagatare

News
Shampiyona y'icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa 16, APR FC ikaba izahura na Sunrise kuri iki cyumweru. APR FC yahagurutse i Kigali uyu munsi mu gitondo saa tatu 09H00 yerekeza mu karere ka Nyagatare ari naho izakinira na Sunrise. APR FC ikaba yageze i Nyagatare saa sita n'imimota makumyabiri 12H20 ikaba icumbitse kuri City blue epique hotel iri mu mugi wa Nyagatare, iyi hotel ikaba ifite ubushobozi bwakira abantu barenze 200. Nyuma yo kugera muri Nyagatare, abakinnyi babanje gufata ifunguro babona kuruhuka nyuma y'urugendo rw'amasaha atatu akoze kuva i Kigali kugera i Nyagatare, abakinnyi bakaba bahawe gahunda y'uko bazagukora imyitozo ya nyuma saa kumi 16H00 ku kibuga bazakiniraho ku munsi w'ejo. Umutoza Petrović akaba yatwaye abakinnyi 21 bose ari
APR FC yerekeje mu karere ka Nyagatare

APR FC yerekeje mu karere ka Nyagatare

News
Nyuma yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona, APR imaze iminsi yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona igomba gutangira mu mpera z'iki cyumweru, APR FC ikaba izatangira ihura na Sunrise. Ikipe ya APR FC irahaguruka i Kigali uyu munsi saa tatu (08H30) yerekeza mu karere ka Nyagatare ari naho izakinira na Sunrise FC umukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona ku munsi w’ejo ku cyumweru 15H30. Usibye abakinnyi bari mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20: Songayingabo Shaffi, Nyirinkindi Saleh na Buregeya Prince ndetse n'abari mu mvune nka; Nkizingabo Fiston ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, Sugira na Abouba bombi bamaze igihe barwaye, abandi bose biteguye uyu mukino ndetse na Nshuti Dominique Savio na Byiringiro Lague batari bemerewe gukina imikino ibanza ya shampiyona, ubu bemewe gut
Abafana ba APR FC bo muri Zone 1 baremeye Kanakuze, banasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama

Abafana ba APR FC bo muri Zone 1 baremeye Kanakuze, banasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama

News
Kuri uyu wa gatatu abafana ba APR FC bo muri Zone 1 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Bugesera, banasanira inzu uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banamugenera ibiribwa. Kuva tariki 24 Werurwe 2018, nibwo aba bafana ba APR FC bo muri Zone 1 batangiye igikorwa cyo gusanira inzu uwitwa Kanakuze Esperance warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa aba bafana bakoze kizabatwara agera kuri miliyoni eshatu (3,000,000) FRW. Uretse kumusanira, banamuremeye bamugenera ibiribwa by’agaciro k’ibihumbi ijana ( 100.000 FRW ). Uyu mubyeyi Kanakuze Esperance, muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwe umugabo ndetse n’abana asigara ari nyakamwe. Kanakuze ubu afite imyaka 55 ariko ntakibasha kumva neza. Umusaza wavuze ijambo mu izina rye yashimiye abafana ba
Bizimana Djihad yerekeje iburayi mu igeragezwa

Bizimana Djihad yerekeje iburayi mu igeragezwa

News
Umukinnyi w'ikipe APR FC ukina hagati, Bizimana Djihad yerekeje ku mugabane w'iburayi mu gihugu cy' Ububiligi mu igeragezwa mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu cy’icyiciro cya mbere. Djihad Bizimana yashimwe n’abashinzwe gushakira ikipe ya Waasland-Beveren abakinnyi ubwo yari mu mikino ya CHAN ari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi, mu mikino yabereye mu gihugu cya Maroc, cyane mu mukino wahuje Amavubi na Super Eagles ya Nigeria aho yaje gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino. Uyu musore ku munsi w'ejo akaba aribwo yasezeye kuri bagenzi be ubwo bari basoje imyitozo ya ni mugoroba bari i shyorongi ababwira ko agiye mu Bubiligi gukora igeragezwa rigomba kumara iminsi 10 anabasaba kumusengera kugira ngo bizagende neza, gusa mu gihe yaba atsinze igeragezwa yahita ahabwa amasezerano n’ubuyob
APR FC yatomboye Police FC muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

APR FC yatomboye Police FC muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

News
Nyuma yo gutsinda La Jeunesse ikanayisezerera muri 1/8 ikabona tike yo gukina 1/4, APR FC yatomboye ikipe ya Police FC muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro kizatangira muri Kamena imikino yombi ibanza ndetse n'iyo kwishyura. Peace Cup 2018 1/4 Imikino ibanza:Kamena 5-6Police Fc vs APR FcBugesera Fc vs Sunrise FcMarines Fc vs Rayon Sports/Etincelles FcMukura VS vs Amagaju Fc Imikino yo kwishyura:Kamena 19-20APR Fc vs Police FcSunrise Fc vs Bugesera FcRayon Sports Fc/Etincelles Fc vs Marines FcAmagaju Fc vs Mukura VSSource: Ferwafa.rw
APR FC yabonye itike ya 1/4 nyuma yo gusezererera La Jeunesse muri 1/8

APR FC yabonye itike ya 1/4 nyuma yo gusezererera La Jeunesse muri 1/8

News
Ikipe ya APR FC yasezereye La Jeunesse yo mu cyiciro cya kabiri mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro nyuma yo kuyitsinda ibotego 3-0 mu mikino ibiri. Nyuma yo gutsinda umukino ubanza ibitego 3-0 APR FC yaje gukina umukino wo kwishyura n'ubundi ihabawa amahirwe yo gutsinda umukino ikaba yanasezerera La Jeunesse, gusa ntibyakunze ko mu minota 90 y'umukino habonekamo ibitego kuko amakipe yombi yarangije umukino wose nta kipe ibashije kureba mu izama ry'indi kipe anganya 0-0. APR FC yakinnye uyu mukino yaruhukije bamwe mu bakinnyi bayo barimo na kapiteni wayo Mugiraneza ndetse n'abandi bakinnyi basanzwe babanzamo barimo Bizimana Djihad, Iranzi Jean Claude, myugariro Rugwiro Herve ndetse na Omborenga Fitina aba bose ntibari mu bakinnyi biyambajwe muri uyu mukino. APR FC yarushije ikipe ya ...