E-mail: administration@aprfc.rw

News

APR FC ntihiriwe n’umukino wayo wa mbere muri CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsindwa na Singida

APR FC ntihiriwe n’umukino wayo wa mbere muri CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsindwa na Singida

News
APR FC ifite ibikombe bitatu by'irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, ntiyahiriwe n'umukino wa mbere wayo muri CECAFA Kagame Cup y'uyu mwaka aho yatsinzwe na Singida yo muri Tanzania ibitego 2-1.APR FC nyuma yo gukina umukino wa nyuma wa shampiyona kuwa Gatatu, bukeye bwaho kuwa kane nibwo yahagurutse mu Rwanda saa 09H30 yerekeza muri Tanzania, dore ko yagombaga gukina umukino wayo wa mbere kuri uyu wa Gatanu. Umukino wa mbere wayo muri iri rushanwa ry'uyu mwaka ntiwayihiriye kuko itabashije kugira n'inota narimwe ibona muri uyu mukino nyuma yo gutsindwa na Singida ibitego 2-1. Singida yabonye igitego cyayo cya mbere mu gice cya mbere iza no kubona icya kabiri mu gice cya kabiri. APR FC yagerageje ibishoboka byose muri uyu mukino byibura ngo ibe yabona inota rimwe, ariko biranga ntiyabash...
Ibya shampiyona byarangiye, ubu akazi kagezweho ni irushanwa rya CECAFA: kapiteni Mugiraneza

Ibya shampiyona byarangiye, ubu akazi kagezweho ni irushanwa rya CECAFA: kapiteni Mugiraneza

News
Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona n'amanota 66, Ikipe ya APR FC yafashe rutemikirere mu rukerera rwo kuri uyu wa kane yerekeze i Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania kwitabira imikino ya Kagame Cup ya 2018. APR FC yatumiwe muri iri rushanwa rya 2018, iraza kwitwaza abakinnyi 20 arinabo izafashisha muri iri rushanwa aho izanakina umukino wayo wa mbere kuri uyu wa gatanu na Singida yo muri Tanzania. Kapiteni Mugiraneza ati ntitujyanywe no gutembera muri Tanzania : "ibyishimo by'igikombe cya shampiyona  tuzaba tubijyamo nyuma kuko akazi karacyakomeje. Ubu ibya shampiyona byarangiye ikigezweho ni irushanwa twitabiriye rya CECAFA, rero ntitujyanywe no gutembera tujyanywe n'akazi. APR FC irahaguruka 09H00 iragera i Dar Es Salaam mu ma saa 12H30 yaho, irakora imyitozo yoroheje k
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona irusha AS Kigali amanota atanu nyuma yo gutsinda Espoir ibitego 2-0

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona irusha AS Kigali amanota atanu nyuma yo gutsinda Espoir ibitego 2-0

News
APR FC ibifashijwemo na Nsabimana Aimable na Muhadjili Hakizimana ikuye amanota atatu kuri Espoir y’umunsi wa 30 wa shampiyona nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kubusa mu mukino wabereye kuri stade Amahoro. APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu kugira ngo ibe yakomeza kuguma ku mwanya wa mbere, APR FC yatanze Espoir kwinjira mu mukino ndetse biranayihira ibasha kubona igitego cyayo cyambere mbere y’uko igice cya mbere kirangira. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Nsabimana Aimable kuri koruneri nziza yari itewe na Savio maze Aimable arasimbuka ateza umutwe umupira uruhukira mu rushundura. Igice ya kabiri, APR nabwo yaje itangira yotsa igitutu Espoi ishakisha uburyo yabona ikindi gitego gusa bagorwa cyane no kubyaza umusaruro uburyo bwi
APR FC ibifashijwemo na Prince na Lague ikuye amanota atatu kuri Gicumbi

APR FC ibifashijwemo na Prince na Lague ikuye amanota atatu kuri Gicumbi

News
APR FC ibifashijwemo na Buregeya Prince na Byiringiro Lague ikuye amanota atatu kuri Gicumbi y’umunsi wa 29 wa shampiyona nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kubusa mu mukino wabereye kuri stade Amahoro.   APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu kugira ngo ibe yakomeza kuguma ku mwanya wa mbere, APR FC yatanze Gicumbi kwinjira mu mukino ndetse biranayihira ibasha kubona igitego cyayo cyambere mbere y’uko igice cya mbere kirangira. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Buregeya Prince kuri koruneri nziza yari itewe na Iranzi maze Prince arasimbuka ateza umutwe umupira uruhukira mu rushundura. Igice ya kabiri, APR nabwo yaje itangira yotsa igitutu Gicumbi ishakisha uburyo yabona ikindi gitego gusa bagorwa cyane no kubyaza umusaruro ubur
APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Gicumbi

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Gicumbi

News
Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Gicumbi mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league, ku munsi w’ejo ku wa kuwa Cyumweru kuri sitade Amahoro i Remera saa 15H30. Nyuma y’umukino APR FC yakinnye na Etincelles ndetse ikanayitsinda ibitego bibiri kubusa, yahise itangira kwitegura uyu mukino. APR FC izakina uyu mukino idafite umwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba myugariro Nsabimana Aimable utemerewe gukina kubera ko afite amakarita atatu y’umuhondo, ndetse na rutahizamu wayo Issa Bigirimana utarakira imvune, abandi bose bakaba bameze neza ndetse bakaba bari no mu mwiherero.   Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Miggy atubwira uko biteguye neza uyu mukino ati: kugeza n'ubu igikombe twese turi
Ntabwo turatwara igikombe kuko shampiyona itararangira: Petrovic umutoza wa APR FC

Ntabwo turatwara igikombe kuko shampiyona itararangira: Petrovic umutoza wa APR FC

News
  APR FC ibifashijwemo na Muhadjili Hakizimana na Nsabimana Aimable ikuye amanota atatu kuri Etincelles y’umunsi wa 28 wa shampiyona nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kubusa mu mukino wabereye kuri stade Amahoro. APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu kugira ngo ibe yakomeza kuguma ku mwanya wa mbere, APR FC yatanze Etincelles kwinjira mu mukino ndetse biranayihira ibasha kubona ibitego bayo bibiri mbere y’uko igice cya mbere kirangira. Igitego cya mbere cyatsinzwse na Nsabimana Aimable icya kabiri gitsindwa na Hakizimana Muhadjili, ari nabyo bitego byonyine byabonetse mu mukino wose. APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 60, aho irusha iyikurikiye AS Kigali amanota atatu gusa, ari naho umutoza muk