E-mail: administration@aprfc.rw

News

APR FC iratangira imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Kabiri 15H30 i Shyorongi

APR FC iratangira imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Kabiri 15H30 i Shyorongi

News
Ikipe ya APR FC Nyuma yo kwegukana igikombe cy'umwaka wa Shampiyona ya 2017-2018 ndetse ikegukana n'umwanya wa Gatatu mu gikombe cy'Amahoro, iyi kipe iratangira imyitozo ya mbere ku munsi wo kuwa kabiri nyuma y'ikiruhuko bamazemo ibyumweru bitatu. Ikipe iratangira iyi myitozo i Shyorongi saa 15:30' idafite bamwe mubakinnyi bayo bari mu ikipe y'igihugu Amavubi nka Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Ombolenga Fitina, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Mugiraneza Jean Baptiste(Migi), Iranzi Jean Claude, Butera Andrew na Hakizimana Muhadjïli. Byari biteganyijwe ko APR FC itangira imyitozo uyu munsi, ariko kubera igikorwa cy'amatora y'Abadepite, byabaye ngombwa ko APR FC izatangira imyitozo yayo ya mbere ku munsi w'ejo kuwa Kabiri yitegura umwaka w'imikino wa 2018-2019 imyitozo ikazabe
Emile Kalinda yongeye kugirwa umuvugizi w’abafana ba APR FC

Emile Kalinda yongeye kugirwa umuvugizi w’abafana ba APR FC

News
Nyuma y'umwaka urenga yari amaze ahagaritswe kuba umuvugizi w'abafana ba APR FC, Kalinda Emile yongeye kugirwa umuvugizi w'abafana. Emile yahagaritswe mu mwaka ushize wa 2017 taliki 22 Gicurasi, biturutse ku kiganiro yatanze kuri radio avuga ko mu izina ry’abafana bose ba APR FC yamaganiye kure ibyo gukomera amashyi ikipe ya Rayon Sport yari yatwaye igikombe cya shampiyona,bityo ahagarikwa n’ubuyobozi bw’ikipe abwirwaga ko mu mvugo ye yakoresheje ko nta Fair Play irimo. Nyuma yo guhagarikwa yandikiye ubuyobozi bwa APR FC ibaruwa isaba imbabazi. Emile avuga ko yishimiye cyane kuba yongeye kugirirwa ikizere cyo kuba umuvugizi w'abafana ba APR FC. Ati: mbere na mbere ndagira ngo nshimire cyane abayobozi ba APR FC kuba bongeye kungirira ikizere bakaba bansubije ku nshingano yo kongera ku
APR FC imaze kugura Mirafa na Michel,iratangira imyitozo muri Nzeri yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2018-2019

APR FC imaze kugura Mirafa na Michel,iratangira imyitozo muri Nzeri yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2018-2019

News
Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, binayihesha uburenganzira bwo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya africa y'amakipe yabaye ayambere iwayo, APR FC iratangira imyitozo mu ntangiriro z'ukwezi gutaha. APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse n'umwanya wa gatatu w'igikombe cy'Amahoro, kimwe n'andi makipe, nayo yahaye abakinnyi bayo ikiruhuko cy'ibyumweru bitatu bakabona gutangira imyiteguro. Nkuko tubikesha umutoza mukuru wa APR FC Dr Petrović akaba yatubwiye ko yahaye abakinnyi be ikiruhuko cy'ibyumweru bitatu bakaba bagomba gutangira imyitozo vuba aha kugira ngo bazabashe gutangira imikino y'umwaka utaha bameze neza.   Ati: umwaka ushize wabaye muremure cyane ariko twabashije kwitwara neza twegukana igikombe cya shampiyona, ubu abakinnyi bari mu biruhuko ariko
Peace Cup: APR FC itsinze Sunrise itsindira umwanya wa gatatu

Peace Cup: APR FC itsinze Sunrise itsindira umwanya wa gatatu

News
APR FC yari ifite igikombe cy'Amahoro yari yegukanye umwaka ushize, uyu mwaka birangiye isoreje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Sunrise 1-0 uyu munsi. Kuri iki Cyumweru nibwo igikombe cy'Amahoro 2018 cyasozwaga, hakaba hanakinwe umukino wo gushaka umwanya wa gatatu. Uyu mukino wahuje APR FC na Sunrise ku isaha ya 15H30 uza kurangira APR FC itsindiye umwanya wa gatatu uyu mwaka ndetse inahembwa miriyoni ebyiri. APR FC yakinnye uyu mukino idafite bamwe mu basore bayo basanzwe babanzamo, bamwe kubera amakarita atatu y'umuhondo, abandi kubera imvune. Abosore Petrović yakoresheje mu mukino w'uyu munsi, babanje kugorwa no guhuza umukino ariko uko iminota yagendaga, niko nabo bagendaga bahuza ndetse baninjira mu mukino. APR FC yihariye muri uyu mukino wose  yokeje igitutu ikipe ya
APR FC iratangira kwitegura Sunrise uyu munsi saa 15H30

APR FC iratangira kwitegura Sunrise uyu munsi saa 15H30

News
Nyuma yo kwimirwa na Mukura VS kugera ku mukino wa nyuma mu mukino w'igikombe cy'Amahoro 2018, APR FC uyu munsi saa 15H30 iratangira kwitegura umukino w'umwanya wa gatatu uzabahuza na Sunrise kuri iki cyumweru kuri stade ya kigali i Nyamirambo. APR FC ifite iki gikombe yegukanye umwaka ushize ndetse yanashaka kukisubiza, ariko biza kurangira ihagaritswe na Mukura VS amahirwe yo kukisubiza yayoyotse kuri uyu wa Gatatu ubwo yanganyaga na Mukura 1-1 nyamara yarasabwaga gutsinda uyu mukino. APR FC nyuma yo gusezererwa na Mukura VS, ikaba igomba gukinira umwanya wa Gatatu na Sunrise kuri iki cyumweru saa 15H30 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. APR ikaba iri butangire kwitegura uyu mukino uyu munsi aho bari bukore imyitozo uyu munsi saa 15H30 i Shyorongi.
Peace Cup: APR FC yabujijwe na Mukura kugera ku mukino wa nyuma

Peace Cup: APR FC yabujijwe na Mukura kugera ku mukino wa nyuma

News
Nyuma yo kunganya umukino ubanza Mukura Victory Sports yakiriye APR FRC kuri stade ya Huye umukino urangira ari ubusa ku busa ku mpande zombi. Kuri uyu wa Gatatu Saa cyenda n'igice (15h30) ni bwo umukino wo kwishyura wari utangiye aho APR FC yari yakiriye Mukura Victory Sports ku kibuga cya stade i Nyamirambo. APR FC yatangiye uyu mukino yotsa igitutu Mukura VS iza no kubona amahirwe ku munota wa 25 w'umukino Twizeyimana Martin atsinda igitego, APR ikomeza kotsa igitutu Mukura Victory Sport gusa igice cya mbere cyirangira ari kimwe cya APR FC. Igice cya kabiri cyatangiye APR FC nabwo yaje itangira yotsa igitutu ishaka kuba yabona ikindi gitego gusa mu minota nka cumi n'inatanu, Mukura yaje nayo gutangira kotsa igitutu APR bituma itangira guhagarara ku gitego cyayo bituma habaho amako...
Umukino uzahuza APR FC na Mukura VS kuri uyu wa Gatatu wimuriwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

Umukino uzahuza APR FC na Mukura VS kuri uyu wa Gatatu wimuriwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

News
Imikino ya kimwe cya kabiri cy'irangiza y'igikombe cy'Amahoro 2018 igeze mu mikino yo kwishyura, yose igomba gukinwa muri iki cyumweru hakamenyekana amakipe azakina umukino wa nyuma w'iki gikombe. Mu gihe habura amasaha make ngo APR FC na Mukura VS zicakirane, zisobanure mu mukino wo kwishyura wa ½ Ferwafa yamaze kumenyesha aya makipe yombi, ko umukino uzabahuza ku munsi w'ejo kuwa Gatatu utakibereye kuri stade Amahoro, ko ahubwo uyu mukino wamaze kwimurirwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Kubera imikino mpuzamahanga ya Afurika y'umukino w'intoki wa Handball izabera mu Rwanda kandi igomba gukinirwa kuri stade Amahoro, byatumye uyu mukino uzahuza APR na Mukura ku munsi w'ejo, ndetse n'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro yose yimurirwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mukura na APR FC zanganyije umukino ubanza wa ½  w’igikombe cy’Amahoro

Mukura na APR FC zanganyije umukino ubanza wa ½ w’igikombe cy’Amahoro

News
Ikipe APR FC inganyije na Mukura Victory Sports ubusa ku busa mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro 2018 waberaga kuri Stade ya Huye. Umukino wahuje aya makipe yo waranzwe no kugarira cyane ku mpande zombi, umupira wakinirwaga hagati cyane ariko nta mipira igera imbere y'izamu, dore ko n'umukino wanarangiye hatewe koruneri eshatu gusa mu mukino wose. Bamwe mu bakunzi baya makipe bavuze ko amakipe yombi yakinnye umukino wo gukanirana cyane ndetse no kugarira cyane aribyo byatumye amakipe yombi atabasha gukina umukino mwiza nkuko bari bawiteze. Aya makipe yombi akaba agifite umukino wo kwishyura wa ½ uzabahuza tariki 08 Kanama ni kuwa Gatatu w'icyumweru gitaha kuri stade Amahoro.