E-mail: administration@aprfc.rw

News

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere yitegura CECAFA Kagame Cup 2019

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere yitegura CECAFA Kagame Cup 2019

News
Ikipe ya APR FC irasubukurura imyitozo kuri uyu wa Mbere sa cyenda n'igice (15h30') i Shyorongi yitegura CECAFA Kagame Cup 2019, nyuma y'ikiruhuko cy'icyumweru kimwe umunya Serbia Zlatko Krmpotić utoza iyi kipe yari yahaye abasore be. Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 rigomba gutangira mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nyakanga tariki 06 rizabera inaha mu Rwanda, APR FC kimwe nandi makipe azitabira iri rushanwa, ikaba igiye gutangira kwitegura iri rushanwa. Nyuma y'uko amakipe 16 yemeje ko azitabira irirushanwa rya CECAFA Kagame Cupe 2019, aya amakipe yashyizwe mu matsinda ane (4) buri tsinda rigizwe n’amakipe ane bityo amakipe 16 akaba ariyo azaba ahatanira igikombe gifitwe na Azam FC yo muri Tanzania. Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 rizakinwa n’amakipe 16 mu matsinda ane akinir
Abakunzi ba APR FC bashimiye ubuyobozi bwa APR FC bwahinduye byinshi bukanaha ijambo abakunzi bayo, banavuga ko biteguye gushyigikira ikipe yabo muri CECAFA

Abakunzi ba APR FC bashimiye ubuyobozi bwa APR FC bwahinduye byinshi bukanaha ijambo abakunzi bayo, banavuga ko biteguye gushyigikira ikipe yabo muri CECAFA

News
Abakunzi ba APR FC ngo biteguye gushyigikira ikipe yabo mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 izatangira mu kwezi gutaha nyuma yo kumenya itsinda ikipe yabo iherereyemo ndetse ngo baranashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwahaye ijambo abakunzi bayo. Nyuma y'uko hashyizwe ahagaragara amatsinda ane y'amakipe 16 azitabira CECAFA Kagame Cup 2019, bamwe mu bakinzi ba APR FC bavuze ko biteguye gushyigikira no gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo muri iri rushanwa nk'uko basanzwe babigenza. Tuganira na Munyarubuga François uzwi ku izina rya Songambere ushinzwe ubukangurambaga mu bafana, yatubwiye ko we n'abagenzi be ngo biteguye gushyigikira ikipe yabo muri CECAFA Ati" Amatsinda ya CECAFA twayabonye, twabonye itsinda ikipe yacu irimo twebwe nk'abakunzi ba APR FC twiteguye kuyishyigira guher
CECAFA Kagame Cup 2019: APR FC mu itsinda rya gatatu hamwe n’ikipe yo muri Zambia, Uganda na Somalia

CECAFA Kagame Cup 2019: APR FC mu itsinda rya gatatu hamwe n’ikipe yo muri Zambia, Uganda na Somalia

News
Kuri uyu wa gatanu ku cyicaro gikuru cy'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa nibwo habaye ikiganiro n'itangazamakuru n'ubuyobozi bwa CECAFA ndetse n'abayobozi ba Ferwafa batangariza abanyamakuru amatsinda y'amakipe azitabira CECAFA Kagame Cup 2019 izatangira tariki ya 7-21 Nyakanga igomba kubera hano mu Rwanda. Nyuma y'uko amakipe 16 yemeje ko azitabira irirushanwa rya CECAFA Kagame Cupe 2019, aya amakipe yashyizwe mu matsinda ane (4) buri tsinda rigizwe n’amakipe ane bityo amakipe 16 akaba ariyo azaba ahatanira igikombe gifitwe na Azam FC yo muri Tanzania. Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 rizakinwa n’amakipe 16 mu matsinda ane akinire kuri sitade enye arizo; Stade Huye yo mu karere ka Huye, Stade Umuganda yo nukarere ka Rubavu ndetse na Stade ya Kigali yo mu mugi wa Kigali. Mu
Zlatko Krmpotić umutoza wa APR FC yahaye abasore be ikiruhuko cy’icyumweru kimwe

Zlatko Krmpotić umutoza wa APR FC yahaye abasore be ikiruhuko cy’icyumweru kimwe

News
Zlatko Krmpotić umunya Serbia utoza ikipe ya APR FC yahaye abasore ikiruhuko cy'icyumweru kimwe ababwira ko bazasubukura imyitozo kuwa Mbere w'icyumweru gitaha tariki 24 Kamena. Ikipe ya APR FC iri mu makipe azitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 rizabera inaha mu Rwanda rizatangira mu kwezi gutaha tariki 07 Nyakanga, nk'uko tubikesha umutoza mukuru w'iyi kipe Zlatko akaba yabwiye abasore be ko bazatangira kwitegura iri rushanwa mu cyumweru gitaha. Twaganiriye n'uyu mutoza tumubaza uko gahunda yabo y'imyiteguro y'iri rushanwa maze atubwira ko yabaye ahaye abakinnyi ikiruhuko cy'icyumweru kugira ngo bazatangire neza imyiteguro nta numwe ufite ikibazo cyangwa se indi mpamvu iyo ariyo yose. Ati" Abakinnyi bamaze iminsi bakora imyitozo nta kuruhuka rero ibyiza n'uko baruhuka i
APR FC irasubukuru imyitozo kuri uyu wa Kabiri

APR FC irasubukuru imyitozo kuri uyu wa Kabiri

News
Nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy'Amahoro 2019, APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri saa y'ine (10h00') yitegura irushanwa ya CECAFA Kagame Cup 2019. Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 rigomba gutangira mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nyakanga rizabera inaha mu Rwanda, APR FC kimwe nandi makipe azitabira iri rushanwa, ikaba igiye gutangira kwitegura iri rushanwa. Ikipe ya APR FC ntiyahiriwe na shampiyona y'uyu mwaka 2018-2019 yewe ndetse ntiyanahiriwe no mu gikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka 2019 kuko yasezerewe itarenze muri 1/8. Nyuma y'ikiruhuko cy'umunsi umwe yari yahaye abasore be, umunya Serbia Zlatko Krmpotić utoza iyi kipe, baka bari busubukure imyitozo uyu munsi barakorera mu byuma byongera imbaraga (gym) i Nyarutarama saa y'ine (10h00′)
APR FC yasezerewe na AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro 2019

APR FC yasezerewe na AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro 2019

News
Nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza byatumye APR FC isezerewe mu gikombe cy'Amahoro 2019 nyuma yo kunganya na AS Kigali ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro. N'umukino wabaye kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yasabwaga byibura igitego kimwe hanyuma bagakizwa na penalite cyangwa se igatsinda ibitego birenze kimwe igakomeza itarinze kwiyambaza za penalite. Igice cya mbere ikipe ya APR FC yihariye umukino iminota 45' yose umupira wakiniwe cyane mu gice cya AS Kigali, APR yabonye amahirwe menshi imbere y'izamu rya AS Kigali, ariko igorwa cyane no kubona igitego kugeza ubwo iyi minota yose yaje kurangira abakunzi ba APR bagitegereje igitego ariko bakomeza kwizera ko ikipe ya iza kubikora mu gice cya kab...
APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na AS Kigali, Michel avuga ko hakiri icyizere

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na AS Kigali, Michel avuga ko hakiri icyizere

News
APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na AS Kigali mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo15h00'. Nyuma y’iyi myitozo ya nyuma, twaganiriye na Rusheshangoga Michel tumubaza uko biteguye uyu mukino avugako bawiteguye neza kandi ngo banafite icyizere ko byose bigishiboka kuko hakiri iminota yindi 90' Ati "Umukino wo ku munsi w'ejo tuwiteguye neza nta kibazo abakinnyi bose bameze neza twese turiteguye kandi twizeye ko bizagenda neza ku munsi w'ejo". Michel yakomeje avuga ko bafite ikizere cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho muri 1/4. Ati “ Nibyo koko umukino ubanza ntabwo byatugendekeye neza nk'uko twabyifuzaga, gusa byose biracyashoboka kuko haracyari indi minota 90' ntabwo rero twavuga ngo byararangiye byos
APR FC irakomeza imyitozo uyu munsi 16h00′ i Shyorongi

APR FC irakomeza imyitozo uyu munsi 16h00′ i Shyorongi

News
APR FC irakomeza imyitozo kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya saa kumi (16h00′) yitegura umukino wo kwishyura wa 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Ikipe ya APR FC niyo yakiriye umukino ubanza kuri uyu wa Kane gusa ntiyabashije guhirwa n'uyu mukino kuko yaje gutsindwa igitego kimwe kubusa gusa hakaba hakiri amahirwe kuko hakiri umukino wo kwishyura kuri iki Cyumweru. Ikipe ya APR FC ikaba isabwa ibitego bibiri ku busa cyangwa igitego kimwe ku busa bakaba bakizwa naza penalite kugira ngo ibashe gukomeza muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro. Ikipe ya APR FC ikaba iri bukore imyitozo ibanziriza iya nyuma uyu munsi saa kumi (16h00′) i Shyorongi nk’ibisanzwe, ikazakora imyitozo ya nyuma ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu mbere yo guhura na AS Kigali ku Cyu
APR  FC itsinzwe na AS Kigali 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

APR FC itsinzwe na AS Kigali 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

News
APR FC itsinzwe na AS Kigali igitego kimwe ku mu mukino ubanza wa 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane. N’umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda (15h00′) n'umukino watojwe n'umutoza wungirije Jimmy Mulisa nyuma y'uko umutoza mukuru Zlatko atabashije gutoza uyu mukino kubera ko akirwaye. Jimmy Mulisa yari yahisemo gukoresha abakinnyi batatu (3) inyuma, (4) hagati na batatu (3) bakina basatira izamu. N'umukino amakipe yombi akinnye asatirana cyane kuko amakipe yombi yagiye abona amahirwe cyane imbere y'izamu gusa byarinze bigera ku munota wa 88' nta kipe n'imwe irabasha kubona igitego. AS Kigali byaje kuyihira ku munota wa 89' byanatumye APR FC isabwa ibitego bibiri kugira ngo izabashe gusezerera AS Kigali. Mu gice cya kabi