E-mail: administration@aprfc.rw

News

Mohammed Adil ufite intego yo gutsinda buri mukino wa shampiyona arizeza abafana umusaruro uzabahesha ishema

Mohammed Adil ufite intego yo gutsinda buri mukino wa shampiyona arizeza abafana umusaruro uzabahesha ishema

News
Umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi arasezeranya abakunzi ba APR FC ko nibaguma inyuma y’ikipe yabo kuri buri mukino wa shampiyona izabahesha ishema ikabibagiza agahinda batewe no gutahana umwanya wa kane mu irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019. Amezi atatu aruzuye umutoza mukuru wa w’ikipe y’ingabo z’igihugu Mohammed Adil Erradi, umwungiriza we Nabyl Berkaoui bombi bakomoka muri Maroc ndetse n’umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex bahawe inshingano zo gutoza ikipe ya APR FC. Mu kiganiro kirambuye Mohammed Adil yagiranye n’Umunyamakuru wa APR FC, akaba yasobanuye neza urugendo rwe muri iyi kipe agatangaza ko n’ubwo umusaruro yagiye itanga uri ku rwego rutanyura buri wese, ariko ko hagiye habaho inzitizi zatumye atagera ku ntego yari yariyemeje. Ku wa Gatanu Tarik
Ombolenga Fitina: ‘’AS Kigali ntizongera kudukuraho amanota’’

Ombolenga Fitina: ‘’AS Kigali ntizongera kudukuraho amanota’’

News
Myugariro w'iburyo wa APR FC ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi Ombolenga Fitina, atangaza ko imikino Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahuyemo na AS Ki gali umwaka ushize wa shampiyona yabahaye isomo rikomeye ku buryo iyi kipe y’umujyi  itazongera kubakuraho amanota mu irushanwa iryo ari ryo ryose. Ibi yabitangarije umunyamakuru wa APR FC, mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa gatatu agaruka ku myiteguro ya shampiyona ya 2019-2020 izatangira kuri uyu wa gatanu Tariki ya 04 Ukwakira 2019, APR FC ihura na AS Kigali yamaze gutwara igikombe kiruta ibindi (Super Cup) mu mwaka wa 2018-19 itsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Amahoro. APR FC yarangije umwaka wa shampiyona idatwaye igikombe na kimwe ndetse inanganya ibitego 2-2 na AS Kigali mu mukino wo kwishyura wa
Fan Club Zone1 yaraye yizihije isabukuru y’imyaka 22 imaze ibayeho

Fan Club Zone1 yaraye yizihije isabukuru y’imyaka 22 imaze ibayeho

News
Itsinda ry'abafana ba APR FC ryitwa 'Fan Club APR FC Zone 1' ryakoresheje ibiroro ryishimira imyaka 22 rimaze rishinzwe ndetse ndetse banerekana ibikombe batwaye muri iyo myaka. Ni ibirori byabaye ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 bibera mu karere ka Kamonyi muri Chriss Hotel ku Ruyenzi. Ni ibirori byatangiye i saa cyenda z'amanywa (15:00'), Cyiza Yves wari umusangiza w'amagambo (MC) afasha abagize iri tsinda rinini ry'abafana bakurikiranye ibi birori bibukiranya ibigwi n'amateka by'iyi 'Fan Club' yashinzwe mu mwaka w' 1997 biyigira 'Fan Club' nkuru kurusha izindi zose zibarizwa mu Rwanda. Ibi birori kandi byitabiriwe n'umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt.Col Sekaramba Slyvestre ari nawe wari umushyutsi mukuru, akaba yibukije abafana ko bagomba gushyira hamwe bagatera ingab
APR FC inganyije na Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti

APR FC inganyije na Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti

News
Kuri uyu wa Gatanu Tariki 27 Nzeri, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iguye miswi ubusa ku busa na Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti wateguraga Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo. Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi, watangiye APR FC ihanahana neza ari nako inanyuzamo igasatira ciye mu mpande ibifashijwemo na myugariro w’iburyo Omborenga Fitina wazamukanaga umupira ahanahana neza na Byiringiro Rague ukina imbere ye. Ishimwe Kevin nawe wazamukiraga ku ruhande rw’ibumoso ku mipira myiza yasunikirwaga na Niyonzima Olivier Seifu ndetse na Manishimwe Djabel byatumye botsa igitutu Kiyovu Sports. Byatumye haboneka uburyo imbere y’izamu rya Kiyovu Sports ku munota wa 15 gusa, aho Ishimwe Kevin yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso maze afata icyemezo cyo kuw
Abakinnyi barindwi ba APR FC babanje mu kibuga Amavubi atsinda Ethiopia bagarutse mu myitozo

Abakinnyi barindwi ba APR FC babanje mu kibuga Amavubi atsinda Ethiopia bagarutse mu myitozo

News
Abasore barindwi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu babanje mu kibuga ubwo Amavubi yatsindiraga Ethiopia i Mekelle, mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo (CHAN 2020) bagarutse mu myitozo kuri uyu wa gatatu Tariki ya 25 Nzeri 2019. Ba myugariro Amavubi yabanjemo bose ba APR FC ari bo Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange bakina hagati, Omborenga Fitina ukina iburyo ndetse na Imanishimwe Emmanuel ukina ibumoso, bakiniraga inyuma ya Nizeyimana Olivier Seifu ndetse na Manishimwe Djabel, bahaga imipira rutahizamu Sugira Ernest wanatsinze igitego rukumbi Amavubi y’abakina imbere mu gihugu yatahanye ku munota wa 60 w’umukino.   Bitandukanye na bagenzi babo batabanje mu kibuga bahawe umunsi umwe w’ikiruhuko bagatangira imy
Abakinnyi bane bavuye mu Mavubi basanze abandi mu myitozo yitegura umukino wa gicuti na Kiyovu Sports

Abakinnyi bane bavuye mu Mavubi basanze abandi mu myitozo yitegura umukino wa gicuti na Kiyovu Sports

News
Kuri uyu wa kabiri abakinnyi bane ba APR FC bari barahamagawe mu Mavubi yakinaga umukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo (CHAN 2020), basanze abandi mu myitozo bitegura umukino wa gicuti uzahuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Kiyovu Sports kuri uyu wa gatanu saa cyenda n’igice kuri Stade ya Kigali. Umunyezamu Rwabugiri Umar, Butera Andrew ndetse na Ishimwe Kevin bakina hagati ndetse na rutahizamu Danny Usengimana basesekaye ku kibuga cy’imyitozo i Shyorongi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, bafatany imyitozo n’abatarahamagawe mu ikipe y‘igihugu bageraga kuri 14, mu gihe abandi barindwi bategerejwe ku munsi w’ejo kuwa Gatatu mu myitozo izakorwa inshuro ebyiri, mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kwitegura Shampiyona.
APR FC yatangiye gukoresha uburyo bwa GPS bupima umuvuduko w’abakinnyi

APR FC yatangiye gukoresha uburyo bwa GPS bupima umuvuduko w’abakinnyi

News
Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 20 Nzeri 2019,  ikipe ya APR yatangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rya GPS bupima umuvuduko w’abakinnyi, intera y’igihe bakoresheje mu myitozo ndetse n’imiterere y’umutima mu buryo bwo kumenya aho umukinnyi ahagaze mu myitozo akora ya buri munsi. Mu myitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yakozwe n'abakinnyi batahamagawe mu ikipe y'Igihugu y'abakina imbere mu gihugu CHAN, yayobowe n’umutoza wungirije Nabyl Berkaoui, nibwo yatangiye kwereka abakinnyi 14 bayitabiriye uko ubu buryo bukora, abasobanurira ko buzajya bubafasha kumenya aho bahagaze haba mu myitozo bakora ya buri munsi ndetse bukaba bwanabarinda imvune za hato na hato, mu gihe bakora imyitozo irengeje ubushobozi bw’imiterere y’imibiri yabo. Akaba yatangiye abambika izi
Gahunda ya Shampiyona 2019-20 yashyizwe ahagaragara APR FC irahera kuri AS Kigali, uko imikino ibanza iteye

Gahunda ya Shampiyona 2019-20 yashyizwe ahagaragara APR FC irahera kuri AS Kigali, uko imikino ibanza iteye

News
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ari naryo rifite inshingano zo gutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere, ryashyize hanze uko amakipe azahura muri Shampiyona y’umwaka utaha w’imikino 2019-20, izatangira Tariki ya 04 Ukwakira 2019. Ikipe ya APR FC ikaba izatangira ikina na AS Kigali kuri Stade ya Kigali ku Itariki ya 04 Ukwakira, ikurikizeho Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera Tariki ya 08 Nzeri, mu gihe imikino ibanza ya shampiyona izasorezwa ku mukino APR FC izakiramo Rayon Sports kuri Stade ya Kigali Tariki ya 21 Ukuboza 2019. Ikipe ya APR ikaba imaze kwegukana igikombe cya Shampiyona inshuro 17, iheruka iki gikombe muri Shampiyona ya 2017-18, ikaba yarangirje ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’umwaka ushize. Uko imikino ibanza iteye:   Tariki
APR FC itsinzwe na Police FC mu irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019

APR FC itsinzwe na Police FC mu irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019

News
Kuri iki Cyumweru Tariki ya 15 Nzeri saa saba z'amanywa, nibwo igikombe cy’Agaciro Football Tournament 2019 kiri busozwe hakinwa umwanya wa gatatu,uwa kabiri ndetse n’umwanya wa mbere imikino yombi yabereye kuri stade Amahoro i Remera. Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ikipe ya APR FC ikaba yawutsinzwe na Police FC igitego kimwe ku busa. Irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019, ryakinwaga ku nshuro yaryo ya gatanu, APR FC na Police FC amakipe yombi ataregukanaho iri rushanwa ahatanira umwanya wa gatatu. Ni umukino watangiye ikipe ya APR FC ihanahana neza ndetse igerageza n’uburyo bubyara ibitego, nk'aho ku munota wa 36, Manishimwe Djabel yatanze umupira kuri Mangwende, na we arekura ishoti rikomeye rigana mu izamu rya Police FC ariko rishyirwa muri koruneri na Nsabim