E-mail: administration@aprfc.rw

News

Umukino uzahuza APR FC na Mukura VS kuri uyu wa Gatatu wimuriwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

Umukino uzahuza APR FC na Mukura VS kuri uyu wa Gatatu wimuriwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

News
Imikino ya kimwe cya kabiri cy'irangiza y'igikombe cy'Amahoro 2018 igeze mu mikino yo kwishyura, yose igomba gukinwa muri iki cyumweru hakamenyekana amakipe azakina umukino wa nyuma w'iki gikombe. Mu gihe habura amasaha make ngo APR FC na Mukura VS zicakirane, zisobanure mu mukino wo kwishyura wa ½ Ferwafa yamaze kumenyesha aya makipe yombi, ko umukino uzabahuza ku munsi w'ejo kuwa Gatatu utakibereye kuri stade Amahoro, ko ahubwo uyu mukino wamaze kwimurirwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Kubera imikino mpuzamahanga ya Afurika y'umukino w'intoki wa Handball izabera mu Rwanda kandi igomba gukinirwa kuri stade Amahoro, byatumye uyu mukino uzahuza APR na Mukura ku munsi w'ejo, ndetse n'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro yose yimurirwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mukura na APR FC zanganyije umukino ubanza wa ½  w’igikombe cy’Amahoro

Mukura na APR FC zanganyije umukino ubanza wa ½ w’igikombe cy’Amahoro

News
Ikipe APR FC inganyije na Mukura Victory Sports ubusa ku busa mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro 2018 waberaga kuri Stade ya Huye. Umukino wahuje aya makipe yo waranzwe no kugarira cyane ku mpande zombi, umupira wakinirwaga hagati cyane ariko nta mipira igera imbere y'izamu, dore ko n'umukino wanarangiye hatewe koruneri eshatu gusa mu mukino wose. Bamwe mu bakunzi baya makipe bavuze ko amakipe yombi yakinnye umukino wo gukanirana cyane ndetse no kugarira cyane aribyo byatumye amakipe yombi atabasha gukina umukino mwiza nkuko bari bawiteze. Aya makipe yombi akaba agifite umukino wo kwishyura wa ½ uzabahuza tariki 08 Kanama ni kuwa Gatatu w'icyumweru gitaha kuri stade Amahoro.
Umukino wa Mukura na APR FC ni kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kanama

Umukino wa Mukura na APR FC ni kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kanama

News
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryamaze kwimura imikino y'igikombe cy'Amahoro ya 1/2 cy'irangiza, aho izatangira tariki ya 03 Kanama ni kuri uyu wa Gatanu, ikazabimburirwa na Mukura VS yakira APR FC. Mbere y'uko imikino ihindurirwa igihe cyo gukinirwaho, Mukura na APR FC zagombaga gukina tariki ya 04 Kanama, nyuma yo kubiganiraho n'impande zombi, byarangiye bemeranyije ko uyu mukino wigizwa imbere, ukazakinwa tariki ya 03 Kanama nubundi kuri stade Huye aho Mukura isanzwe yakirira imikino yayo. Nyuma yo gusezerera Police FC muri 1/4, APR FC yatangiye kwitegura uyu mukino uzabahuza na Mukuru, kugeza ubu usibye Byiringiro Lague ufite imvune mu kagombambari, abandi bakinnyi bose bameze neza bararimbanyije n'imyitozo bitegura Mukura VS kuri uyu wa gatanu. Dore igih...
APR FC yasezereye Police FC mu gikombe cy’Amahoro

APR FC yasezereye Police FC mu gikombe cy’Amahoro

News
Ikipe ya APR FC yageze mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro 2018 inyagiye Police FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kane wakinwaga kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018. Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018 kuri Stade Amahoro. Umukino ubanza wabereye ku Kicukiro kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Police FC yanganyije na APR FC 0-0. Aya makipe yombi yagiye akunda kunganya cyane, ariko kuri iyi nshuro APR FC yakuyeho iyo nshinga kunganya. Police FC niyo yatangiye neza  umukino kuko yatangiye yotsa igitutu APR FC isa niyitanze kwinjira mu mukino ndetse inahusha uburyo bwinshi kandi bwiza bwari kuvamo ibitego. Ibi byatumye umutoza Petrović ahwitura abasore be cyane cyane abo hagati maze APR isa nikangutse nayo yinjira
Intare za APR FC zaraye zizihije isabukuru y’imyaka itatu zimaze zishinzwe

Intare za APR FC zaraye zizihije isabukuru y’imyaka itatu zimaze zishinzwe

News
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga, nibwo abafana ba APR FC bo mu itsinda ryitwa Intare za APR FC bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 3 zimaze zishinzwe. Ni ibirori byabereye mu mugi wa Kigali mu karere ka Kicukiro kuri Nobleza Hotel, n'ibirori kandi byitabiriwe na Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba n’umuyobozi wungirije mu ikipe ya APR FC niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. Col. Kabagambe ukuriye abafana, Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali, abakinnyi ba APR FC bose, Staff ya APR FC bose bari muri iyi sabukuru. Uretse abasanzwe bari muri APR FC ndetse n'abandi bafana na APR FC, ibi birori kandi byitabiriwe n'bafana ba Rayon Sports bo muri Fan Club ya Gikundi
APR FC inganyije na Police fc mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro

APR FC inganyije na Police fc mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro

News
APR FC ifite igikombe cy’Amahoro cy'umwaka ushize, yanganyije na Police FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatanu kuri stade ya Kicukiro. APR FC niyo yatangiye yataka cyane yotsa igitutu Police ishaka igitego, ndetse ibona amahirwe akomeye cyane ku munota wa gatandatu, ku mupira wari utewe na Iranzi Jean Claude n’umutwe, ariko myugariro wa Police Fiston Munezero arahagoboka abasha gukiza izamu rye. Petrović umutoza wa APR yakomeje gusaba abahungu be kugerageza kubyaza umusaruro uburyo bwiza bagiye babona cyane cyane nka Iranzi, Muhadjili ndetse na Fiston, dore ko bagiye babona uburyo bwiza kandi bwinshi, ariko bakomeza kugorwa no kuboneza mu rushundura, kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa. Igice cya kabiri, APR nabwo yatangiye yataka