E-mail: administration@aprfc.rw

News

APR FC inganyije na AS Muhanga 2-2

APR FC inganyije na AS Muhanga 2-2

News
APR FC inganyije na AS Muhanga ibitego 2-2 mu mukino wa gishuti wabereye i Muhanga kuri stade ya Muhanga. APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 31 igitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana, gusa ntibyatinze kuki AS Muhanga yahise ikigombora ku munota wa 39 ndetse inashyiramo ikindi ku munota wa 41 bajya kuruhuka AS Muhanga iri imbere n'ibitego 2-1. Igice cya kabiri, Dr Petrović yashyizemo indi kipe yari iyobowe na Iranzi yanahise abonera APR igitego cya kabiri ku munota wa 51, amakipe yombi akomeza gushakisha igitego cy'instinzi gusa ntibyabakundira ku mpande zombi cyane cyane kuri APR FC yagiye ibona uburyo bwinshi kandi bwiza ariko bananirwa kububyaza umusaruro umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2. Nyuma y'uyu mukino, Dr Petrović yahaye abasore be ikiruhuko cy'umunsi w'ejo
APR FC irakina na AS Muhanga kuri iki cyumweru

APR FC irakina na AS Muhanga kuri iki cyumweru

News
Nyuma y'iminsi itatu yari imaze ibarizwa mu karere ka Nyagatare mu Ntara y'Uburasirazuba, APR FC irerekeza i Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo kuri iki Cyumweru gukina na AS Muhanga umukino wa gishuti uzatangira saa sita (12H00) kurri stade ya Muhanga. APR FC imaze ibyumweru bibiri itangiye imyitozo nyuma y'ibiruhuko, kuva batangiye imyitozo bari batarakinaho umukino n'umwe yaba uwa gishuti cyangwa undi uwo ariwo wose. Ku munsi w'ejo ku Cyumweru ku isaha ya moya (07H00) nibwo ikipe ya APR FC izaba ihagurutse mu karere ka Nyagatare yerekeza mu karere ka Muhanga ari naho bazakinira. Dr Petrović umutoza mukuru wa APR FC, yavuze ko uyu mukino uzagira kinini cyane ubasigira nka APR. Ati: tumaze ibyumweru bibiri twitoza, niyo mpamvu twasabye AS Muhanga ko twakina umukino wa gishuti kugira ngo t
Ikiganiro twagiranye na Dr Petrović tumubaza impamvu bahisemo kuza i Nyagatare, niba hari n’abandi bakinnyi bateganya kongeramo

Ikiganiro twagiranye na Dr Petrović tumubaza impamvu bahisemo kuza i Nyagatare, niba hari n’abandi bakinnyi bateganya kongeramo

News
Uyu n'umunsi wa Gatatu APR FC imaze iri mu karere ka Nyagatare, ari nawo munsi wa nyuma kuko izahaguruka inaha ku munsi w'ejo mu gitondo yerekeza i Muhanga. N'amatsiko menshi, twifuje kumenya impamvu ki yatumye umutoza Dr Petrović ahitamo kuzana iyi kipe i Nyagatare, maze tugirana nawe tumubaza byinshi bijyanye n'imyiteguro y'ikipe ye. Umunyamakuru: Coach muraho neza? Umutoza: turaho tumeze n'abasore bameze neza ntakibazo. Umunyamakuru: coach umaze icyumweru kimwe ugarutse, abasore bawe wasanze baratangiye imyitozo abandi bari mu ikipe y'igihugu utangirana nabo imyitozo, muri make duhe ishusho y'urwego bariho ukurikije imyitozo mu maze iminsi mukora. Umutoza: ehhh icyo nakubwira, ubu turi mu myiteguro y'amwaka utaha w'imikino, gusa nabonye abasore bameze neza kandi bose bamaze imi
APR FC isoje imyitozo ya mbere yakoreye i Nyagatare

APR FC isoje imyitozo ya mbere yakoreye i Nyagatare

News
Ku isaha y'isaa tanu n'iminota mirongo ine n'umunani (11H48) nibwo ikipe ya APR FC yari igize mu karere ka Nyagatare mu ntara y'uburasirazuba aho igiye gukomereza gahunda y'imyitozo. APR FC yahagurutse i Kigali mu gitondo saa mbiri n'iminota mirongo itatu, igera i Nyagatare saa saita yerekeza kuri City Blue hotel ari naho igomba kumara iminsi itatu icumbitse. Dr Petrović n'abasore be bakiriwe neza cyane muri iyi hotel, ubu bakaba basoje imyitozo yabo ya mbere bakoreye muri aka karere ka Nyagatare. Kuri iki gicamunsi ku isaha ya saa kumi, nibwo APR FC yari itangiye imyitozo yakorewe kuri hotel, dore ko iyi hotel inafite ibikoresho byinshi bitandukanye byifashishwa mu myitozo. Iyi myitozo ya APR FC, yibanze ku kurambura no kugorora ingingo, babanje kwirukankamo gacye no kwiramb
APR FC igiye gukomereza imyitozo i Nyagatare guhera kuri uyu wa Kane

APR FC igiye gukomereza imyitozo i Nyagatare guhera kuri uyu wa Kane

News
Ku munsi w'ejo kuwa Kane, ku isaha ya mbiri (08H00) nibwo ikipe ya APR FC izaba ihagurutse inaha mu mugi wa Kigali yerekeza mu karere ka Nyagatare mu ntara y'iburasirazuba aho igiye gukomereza gahunda y'imyitozo. Nkuko tubikesha gahunda y'umutoza Dr Petrović, ndetse nkuko nawe yabitwemereye, ko guhera ku munsi w'ejo kuwa Kane, APR FC izakomereza gahunda y'imyitozo yayo i Nyagatare, ikazamarayo iminsi itatu aho izavayo ku Cymweru mu gitondo. Nyuma y'imyitozo APR FC igiye kuba ikorera i Nyagatare, APR FC ntagihindutse irateganya umukino wa gishuti n'ikipe ya Muhanga FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka. Uyu mukino niba ntagihindutse ukazakinwa kuri iki Cyumweru isaa sita (12H00) kuri stade ya Muhanga.
Rusheshangoga Michel yatangiye imyitozo muri APR FC

Rusheshangoga Michel yatangiye imyitozo muri APR FC

News
Myugariro ukina ku ruhande rw'iburyo, Rusheshangoga Michel yatangiye imyitozo muri APR FC nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka itatu muri APR FC. Rusheshangoga yagombaga kuba yaratangiye imyitozo ku munsi w'ejo kuwa mbere, ariko ntiyaboneka kuko ngo yari afite ibyo yari agitunganya bijyanye n'ibikoresho, uyu munsi nibwo yitabiriye imyitozo, ndetse anakirwa n'abatoza n'abagenzi be basanzwe muri APR FC. Michel nyuma y'imyitozo akaba yatubwiye ko, ashimishijwe cyane no kongera kwisanga muri APR FC we yise umuryango. Ati: ndaho meze neza, ahhh icyo nakubwira cyo n'uko nishimye pe, nejejwe cyane no kongera kwisanga muri APR family nyuma y'umwaka nari maze ntayirimo. Michel yakomeje avuga ko muri APR FC yisanga, ko ntacyamugoye mu myitozo ye yambere. Ati: oya rwose ntanakimwe cyangoye ...
Ndabizeza ko mugiye kubona Issa mushyashya: Issa Bigirimana

Ndabizeza ko mugiye kubona Issa mushyashya: Issa Bigirimana

News
Nyuma y'amezi abiri yari amaze ari mu bihano, Rutahizamu w'ikipe ya APR FC Issa Bigirimana, yababariwe agaruka mu ikipe ndetse yanakoze imyitozo y'uyu munsi yakozwe mu gitondo saa tatu(09H00) i Shyorongi. Issa Bigirimana yahanwe nyuma y'amakosa yakoze ubwo yangaga kujya ku ntebe y'abasimbura, ubwo APR FC yari igiye gukina na Police FC umukino ubanza wa 1/4 w'igikombe cy'Amahoro umukino wabereye kuri stade ya Kicukiro. Issa wumvaga yabanza mu kibuga yisanze umutoza amushyize mubasimbura, icyo gihe Issa yahisemo kwikura ku rutonde rw'abakinnyi bari biyambajwe kuri uwo munsi. Kuva icyo gihe Issa yabaye ahagaritswe ndetse atanitabira imyitozo. Issa yasabye imbabazi abayobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n'abafana ba APR FC. Nyuma yo kubabarirwa, Issa yavuze ko yishimye cyane kandi ko as...
Dr Petrović yakoresheje imyitozo ye ya mbere nyuma yo kugaruka

Dr Petrović yakoresheje imyitozo ye ya mbere nyuma yo kugaruka

News
Ku isaha ya saa cyenda n'igice (15H30) ku kibuga cy'i Shyorongi, nibwo umutoza mukuru wa APR FC, Dr Petrović yari atangije imyitozo ye ya mbere nyuma yo kuva mu biruhuko. Dr Petrović yagarutse mu Rwanda ku munsi w'ejo ku cyumweru, agarukana n'umwungiriza we wa kabiri Radanovic Miodrag, uyu munsi akaba aribwo bakoresheje imyitozo yabo yambere, dore ko abakinnyi batari mu ikipe y'igihugu, bo bari bamaze icyumweru cyose batangiye imyitozo, batozwa n'umutoza Didier Bizimana. Iyi myitozo yitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bari mu ikipe y'igihugu, nka kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste, umunyezamu Kimenyi Yvese, Iranzi Jean Claude, Omborenga Fitina ndetse na Emmanuel Immanishimwe. Uretse aba bakinnyi, iyi myitozo kandi yitabiriwe n'umutoza wungirije Jimmy Mulisa nawe wari mu ikipe y'igihugu.
Igihe cy’ibiruhuko cyarangiye ubu tugarutse mu kazi: Dr Petrović

Igihe cy’ibiruhuko cyarangiye ubu tugarutse mu kazi: Dr Petrović

News
Umutoza mukuru wa APR FC, Dr Petrović Ljubo ndetse n'umwungiriza we Radanovic Miodrag bari bamaze ukwezi bari iwabo mu biruhuko, kuri ubu barabarizwa mu Rwanda. Ku isaha ya saa cyenda(03h00) mu rucyerera rw'uyu munsi nibwo Dr Petrović na Radanovic bari bageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga i Kanombe, bavuye iwabo muri Serbia aho bari baragiye mu biruhuko. Petrović yavuze ko bahisemo kuza kare kugira ngo bakoreshe igihe gisigaye bategura ikipe neza. Ati: tumeze neza, twararuhutse ubu yaba twebwe abatoza, ndetse n'abakinnyi, ibiruhuko birarangiye tugarutse ku kazi ,tuje kare kugira ngo dukoreshe igihe gisigaye mbere y'uko shampiyona itangira, dutegure ikipe neza kuko ndacyeka nta gihe kirekire dufite. Tubibutse ko APR FC imaze icyumweru itangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w'im