E-mail: administration@aprfc.rw

News

Umukino wa Mukura na APR FC ni kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kanama

Umukino wa Mukura na APR FC ni kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kanama

News
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryamaze kwimura imikino y'igikombe cy'Amahoro ya 1/2 cy'irangiza, aho izatangira tariki ya 03 Kanama ni kuri uyu wa Gatanu, ikazabimburirwa na Mukura VS yakira APR FC. Mbere y'uko imikino ihindurirwa igihe cyo gukinirwaho, Mukura na APR FC zagombaga gukina tariki ya 04 Kanama, nyuma yo kubiganiraho n'impande zombi, byarangiye bemeranyije ko uyu mukino wigizwa imbere, ukazakinwa tariki ya 03 Kanama nubundi kuri stade Huye aho Mukura isanzwe yakirira imikino yayo. Nyuma yo gusezerera Police FC muri 1/4, APR FC yatangiye kwitegura uyu mukino uzabahuza na Mukuru, kugeza ubu usibye Byiringiro Lague ufite imvune mu kagombambari, abandi bakinnyi bose bameze neza bararimbanyije n'imyitozo bitegura Mukura VS kuri uyu wa gatanu. Dore igih...
APR FC yasezereye Police FC mu gikombe cy’Amahoro

APR FC yasezereye Police FC mu gikombe cy’Amahoro

News
Ikipe ya APR FC yageze mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro 2018 inyagiye Police FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kane wakinwaga kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018. Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018 kuri Stade Amahoro. Umukino ubanza wabereye ku Kicukiro kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Police FC yanganyije na APR FC 0-0. Aya makipe yombi yagiye akunda kunganya cyane, ariko kuri iyi nshuro APR FC yakuyeho iyo nshinga kunganya. Police FC niyo yatangiye neza  umukino kuko yatangiye yotsa igitutu APR FC isa niyitanze kwinjira mu mukino ndetse inahusha uburyo bwinshi kandi bwiza bwari kuvamo ibitego. Ibi byatumye umutoza Petrović ahwitura abasore be cyane cyane abo hagati maze APR isa nikangutse nayo yinjira
Intare za APR FC zaraye zizihije isabukuru y’imyaka itatu zimaze zishinzwe

Intare za APR FC zaraye zizihije isabukuru y’imyaka itatu zimaze zishinzwe

News
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga, nibwo abafana ba APR FC bo mu itsinda ryitwa Intare za APR FC bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 3 zimaze zishinzwe. Ni ibirori byabereye mu mugi wa Kigali mu karere ka Kicukiro kuri Nobleza Hotel, n'ibirori kandi byitabiriwe na Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba n’umuyobozi wungirije mu ikipe ya APR FC niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. Col. Kabagambe ukuriye abafana, Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali, abakinnyi ba APR FC bose, Staff ya APR FC bose bari muri iyi sabukuru. Uretse abasanzwe bari muri APR FC ndetse n'abandi bafana na APR FC, ibi birori kandi byitabiriwe n'bafana ba Rayon Sports bo muri Fan Club ya Gikundi
APR FC inganyije na Police fc mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro

APR FC inganyije na Police fc mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro

News
APR FC ifite igikombe cy’Amahoro cy'umwaka ushize, yanganyije na Police FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatanu kuri stade ya Kicukiro. APR FC niyo yatangiye yataka cyane yotsa igitutu Police ishaka igitego, ndetse ibona amahirwe akomeye cyane ku munota wa gatandatu, ku mupira wari utewe na Iranzi Jean Claude n’umutwe, ariko myugariro wa Police Fiston Munezero arahagoboka abasha gukiza izamu rye. Petrović umutoza wa APR yakomeje gusaba abahungu be kugerageza kubyaza umusaruro uburyo bwiza bagiye babona cyane cyane nka Iranzi, Muhadjili ndetse na Fiston, dore ko bagiye babona uburyo bwiza kandi bwinshi, ariko bakomeza kugorwa no kuboneza mu rushundura, kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa. Igice cya kabiri, APR nabwo yatangiye yataka
Mugiraneza kapiteni wa APR FC yijeje abakunzi ba APR ko bazitwara neza kuwa gatanu ubwo bazaba bakina na Police

Mugiraneza kapiteni wa APR FC yijeje abakunzi ba APR ko bazitwara neza kuwa gatanu ubwo bazaba bakina na Police

News
Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste, yashimiye abafana ba APR FC bo muri zone ya 5 ariyo Online fanclub ubwo babasuraga mu myitozo yo kuri uyu wa gatatu mbere y'uko bakina na Police umukino wa 1/4 ubanza w'igikombe cy'Amahoro kuri uyu wa gatanu. Ndabashimira mu buryo bwimazeyo, mu rugamba tumazemo iminsi rwa shampiyona, ntabwo rwari rworoshye, nta n’ubwo twari kurwishoboza twebwe ubwacu, cyane nko ku mikino yo mu ntara nibwo biba bikomeye ku bibuga bibi, aho twajyaga hose twasangaga abafana bacu ari bo benshi kurusha ab’ ikipe tugiye gukina bigatuma umukinnyi yiyumva nk’aho ari mu rugo. Kapiteni Mugiraneza yakomeje abasaba gukomeza kubaba hafi mu mikino y'igikombe cy'Amahoro ndetse anabemerera ko ikipe izitwara neza, ndetse kuri uyu wa Gatanu bashaka kongera kubagarurira ibyi
APR FC yaraye igarutse i Kigali, nyuma yo gusezererwa muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yaraye igarutse i Kigali, nyuma yo gusezererwa muri CECAFA Kagame Cup

News
Nyuma y'iminsi icumi APR FC yari imaze iri muri Tanzania  i Dar es Salaam mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2018, yagarutse i Kigali kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa 20H30, nyuma yo gusezererwa muri aya marashanwa itabashije kurenga amatsinda. Nyuma yo gukina umukino wa nyuma wa shampiyona, bukeye bwaho nibwo APR FC yuriye indege yerekeza muri Tanzania, aho yatumiwe mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup habura iminsi icumi gusa ngo amarushanwa atangire. Tubibutse ko APR FC yasimbuye Saint-George yo muri Ethiopia nyuma yo kuvuga ko itazabasha kwitabira aya marushanwa. Umukino wa mbere yakinnye muri aya marushanwa yatsinzwe na Singida United yo muri Tanzaniza ibitego 2-1,  umukino wa kabiri, APR FC nabwo yakinnye na Simba SC yo muri Tanzania yongera gutsindwa ibiyego 2-1. Umukino wa nyu