E-mail: administration@aprfc.rw

News

APR FC ibifashijwemo na Muhadjili, yasubiriye Rayon Sport

APR FC ibifashijwemo na Muhadjili, yasubiriye Rayon Sport

News
APR FC ibifashijwemo na Muhadjili Hakizimana yakuye amanota atatu kuri Rayon Sport y’umunsi wa 26 wa shampiyona nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri stade Amahoro. APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu, Rayon Sport ariko niyo yatanze APR FC kwinjira mu mukino neza, gusa ntibyatinze nyuma y'iminota makumyabiri, APR FC yahize ikura Rayon mu mukino, maze umusore Bizimana Djihad wakinaga umukino we wanyuma muri APR FC atangira kugarukamo hagati cyane atwara imipira imbere bituma abakinnyi ba Rayon Sport bakinaga hagati Yannick na Olivier batabasha guhagarika imipira ya Butera, Djihad na Iranzi bahanahanaga. APR FC nyuma yo kwinjira mu mukino neza, yatangiye kwiharira umupira, itangira kwataka Rayo
Ntitwemeranya n’abavuga ko Rayon Sport ifite ibibazo, twe kuruhande rwacu turiteguye: Miggy

Ntitwemeranya n’abavuga ko Rayon Sport ifite ibibazo, twe kuruhande rwacu turiteguye: Miggy

News
Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Rayon Sport mu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league, ku munsi w’ejo ku wa Gatanu kuri sitade Amahoro i Remera saa15H30. APR FC imaze iminsi yitegura uyu mukino, izakina uyu mukino ndetse yanagaruye bamwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba, nka kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migy wari umaze iminsi arwaye ndetse akaza no kubagwa ariko ubu akaba ameze neza, myugariro usanzwe abanzamo, Rugwiro Herve utaragaragaye mu mukino APR iheruka gukina na Police FC kubera amakarita atatu y'umuhondo, ndetse na Sekamana Maxime nawe wari ufite ikarita y'umutuku yahawe ubwo bakinaga na Musanze FC, aba basore bose bakaba bari kumwe n'abagenzi babo mu mwiherero. Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganir
APR FC yasubiranye umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Police FC

APR FC yasubiranye umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Police FC

News
APR FC yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 10 Kamena, mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 22 wa shampiyona. APR FC yaje muri uyu mukino ishaka gutsinda kugira ngo ibe yasubirana umwanya wa mbere yari ifite ikawukurwaho na AS Kigali, APR yaje kubigeraho nubwo itabashije kubona amanota atatu yose y'umukino kuko, bagabanye buri kipe ibona inota rimwe rimwe, ibi byatumye APR FC isubirana umwanya wa mbere. Police FC yatanze APR FC kwinjira mu mukino ndetse ntibyanayitindiye kuko yabonye uburyo bwo gutsinda ibubyaza umusaruro ku munota wa cyenda, nyuma y’uko Buregeya Prince ahushije umupira usanga Mwizerwa Amini awuteye mu izamu, Kimenyi Yves awukuramo ugarukira Ndayishimiye Antoine Dominique ahita awuboneza neza mu rus
APR FC idafite Migi, Herve na Maxime isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Police ku munsi w’ejo

APR FC idafite Migi, Herve na Maxime isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Police ku munsi w’ejo

News
Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Police FC mu mukino w'ikiwarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere ku munsi w’ejo ku cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa15H30. APR FC imaze iminsi yitegura uyu mukino, izakina uyu mukino idafite bamwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba, nka kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi urimo kugenda agaruka mu bihe bye nyuma yo kubagwa, myugariro usanzwe abanzamo, Rugwiro Herve ufite amakarita atatu y'umuhondo ndetse na Sekamana Maxime hawe wahawe ikarita y'umutuku ubwo bakinaga na Musanze FC. Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye n'umutoza Petrović atubwira uko biteguye neza uyu mukino ati: ejo dufite umukino ukomeye cyane, umukino tuzakina na Police FC, ikipe nziza cyane, ikipe ifite abakinnyi beza, bi
Azam Rwanda premier league izarangira muri Kamena uku kwezi, igikombe cy’Amahoro cyo kirangire muri Kamana

Azam Rwanda premier league izarangira muri Kamena uku kwezi, igikombe cy’Amahoro cyo kirangire muri Kamana

News
Ishyirahamwe riyobora umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa ryamaze gushyira ahagaragara igihe imikino ya shampiyona isigaye ndetse n'imikino y'igikombe cy'Amahoro izakinirwa. Nkuko tubikesha urubuga rwa Ferwafa, imikino y'umunsi wa 26 ya shampiyona izakinwa tariki ya 15 uku kwezi kwa Kamena ni kuwa gatanu w'icyumweru gitaha, iyi mikino nkuko bigaragara ku ngengabihe yayo izabimburirwa n'umukino uzahuza APR FC na Rayon Sport umukino uzabera kuri sitade Amahoro. Dore imikino y'umunsi wa 26 kugeza ku munsi wa 30 ya Azam Rwanda Premier League igihe izakinirwa. Imikino y'umunsi wa 26 izakinwa; Tariki 15 Kamena, 2018 APR FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro) Miroplast FC vs Etincelles FC (Stade Mironko) Kirehe FC vs AS Kigali (Kirehe) Espoir FC vs Amagaju FC (Rusizi) Police...
Ndumva meze neza, ndimo kugenda ngaruka buhoro buhoro:Migi

Ndumva meze neza, ndimo kugenda ngaruka buhoro buhoro:Migi

News
Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umukino w'ikirarane w'umunsi wa 22 wa shampiyona uzayihuza n'ikipe ya Police FC mu mpera z'iki cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. APR FC izaba idafite bamwe mu nkingi zayo za mwamba nka myugariro Rugwiro Herve ufite amakarita atatu y'umuhondo ndetse na Sekamana Maxime wahawe ikarita y'umutuku ubwo bakinaga na Musanze FC, bakaba batazagaragara mu mukino ikipe yabo izakina na Police FC. APR FC imaze iminsi ikora imiyitozo kabiri ku munsi bakaba guhera uyu munsi batangira gukora rimwe ku munsi. Abakinnyi bose bakaba bameze neza ndetse na kapiteni Mugiraneza wari umaze iminsi arwaye, akaba amaze iminsi arimo gukorana imyitozo n'abagenzi be. Tukaba twaganiriye na Migi tumubaza uko yumva ameze ndetse niba azanagaragara mu mukino bafitanye na Poli...
Dore gahunda y’imyitozo ya APR FC mbere yo guhura na Police FC

Dore gahunda y’imyitozo ya APR FC mbere yo guhura na Police FC

News
Nyuma y'iminsi itatu bamaze bakora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, uyu munsi APR FC bafashe ikiruhuko bakazasubukura ku munsi w'ejo nkuko bigaragara kuri gahunda y'umutoza. APR FC imaze iminsi yitegura umikino w'ikirarane cy'umunsi wa 22 wa shampiyona ugomba kuyihuza na Police FC mu mpera z'icyumweru gitaha tariki 10 z'ukwezi kwa Gatandatu. APR ikaba imaze iminsi ikora imyitozo kabiri ku munsi, uyu munsi bakaba baruhutse bakazasubukura ku munsi w'ejo. 01.06 FRIDAY 09:00 Training 16:00 Training Shyorongi 02.06 SATURDAY FREE 16:00 Training Shyorongi 03.06 SUNDAY FREE FREE Shyorongi 04.06 MONDAY FREE 16:00 Training Shyorongi 05.06 TUESDAY 09:00 Training 16:00 Training Shyorongi 06.06 WEDNESDA  FREE 16:00 Training Shyorongi 07.06