
APR FC ikuye amanota atatu kuri Etincelles FC
Ikipe ya APR FC ikuye amanota atatu kuri Etincelles FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 13 wa shampiyona, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade Umuganda kuri iki cyumweru.
Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota 7 yose, umukino waje gutangira amakipe yombi akinira umupira hagati cyane ubona ko asa narimo kwigana gusa ntibyatinze APR FC yatanze Etincelles kwinjira mu mukino itangira kuyataka ibona uburyo bwinshi kandi bwiza gusa kububyaza umusaruro biranga. Gusa abasore ba Petrović bakomeje gushakisha igitego, ku munota wa APR FC yaje kubona koroneri maze Djihad ayitera neza Nsabimana Aimable umupira awuboneza neza n'umutwe mu rushundura ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Igice cya kabiri, amakipe yombi nabwo atangira yigana umupira nabwo uki