E-mail: administration@aprfc.rw

News

APR FC yabonye itike ya 1/4 nyuma yo gusezererera La Jeunesse muri 1/8

APR FC yabonye itike ya 1/4 nyuma yo gusezererera La Jeunesse muri 1/8

News
Ikipe ya APR FC yasezereye La Jeunesse yo mu cyiciro cya kabiri mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro nyuma yo kuyitsinda ibotego 3-0 mu mikino ibiri. Nyuma yo gutsinda umukino ubanza ibitego 3-0 APR FC yaje gukina umukino wo kwishyura n'ubundi ihabawa amahirwe yo gutsinda umukino ikaba yanasezerera La Jeunesse, gusa ntibyakunze ko mu minota 90 y'umukino habonekamo ibitego kuko amakipe yombi yarangije umukino wose nta kipe ibashije kureba mu izama ry'indi kipe anganya 0-0. APR FC yakinnye uyu mukino yaruhukije bamwe mu bakinnyi bayo barimo na kapiteni wayo Mugiraneza ndetse n'abandi bakinnyi basanzwe babanzamo barimo Bizimana Djihad, Iranzi Jean Claude, myugariro Rugwiro Herve ndetse na Omborenga Fitina aba bose ntibari mu bakinnyi biyambajwe muri uyu mukino. APR FC yarushije ikipe ya ...
Ntitwakwirara ngo n’uko twatsinze umukino ubanza: Mugiraneza kapiteni wa APR FC

Ntitwakwirara ngo n’uko twatsinze umukino ubanza: Mugiraneza kapiteni wa APR FC

News
Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na La Jeuness mu mukino wo kwishyura wa 1/8 w'igikombe cy'Amahoro ku munsi w’ejo kuwa gatanu saa cyenda n'igice 15H30 kuri sitade ya Mumena. Abakinnyi bose usibye abari mu mvune, abandi bose bakaba bakoze iyi imyitozo ya nyuma yakorewe i Shyorongi uyu munsi saa kumi, abakinnyi umutoza Petrovic atazakoresha muri uyu mukino kubera uburwayi barimo; Nkizingabo Fiston ukirwaye imitsi yo mukuguru, Tuyishime Eric ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako akaba yaranatangiye imyitozo yoroheje arimo gukira ndetse na Buregeya Prince wakuye imvune mu mukino ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 yakinnye n'ikipe y'igihugu ya Kenya. Tubibutse ko umukino ubanza warangiye ikipe ya APR FC yatsinze ibitego 3-0, kugira ngo LaJeunesse isezerere APR F
Irebere mu mashusho ibitego APR FC yatsinze La Jeunesse

Irebere mu mashusho ibitego APR FC yatsinze La Jeunesse

News
Dore mu mashusho ibitego APR FC yatsinze La Jeunesse mu mukino ubanza wa 1/8 w'igikombe cy'Amahoro. https://youtu.be/GD5fo1hmikw Nyuma yo kwitwara neza mu mukino ubanza aho yatsinze ibitego 3-0, APR FC ikaba ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura wa 1/8 w'igikombe cy'Amahoro n'ubundi uzabahuza na La Jeunesse kuri uyu wa gatanu kuri sitade ya Mumena. APR FC ikazakora imyitozo ya nyuma ku munsi w'ejo kuwa kane saa kumi (16H00) i Shyorongi.
APR FC itsinze La Jeunesse 3-0 mu mukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro

APR FC itsinze La Jeunesse 3-0 mu mukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro

News
Ikipe ya APR FC ikandagije ikirenge kimwe muri 1/4 cy'ikigikombe cy'Amahoro nyuma yo gutsinda La Jeunesse mu mukino ubanza wa 1/8 ibitego 3-0. Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota 10 yose kubera imvura, gusa APR FC n'ubundi yahabawaga amahirwe menshi yo gutsinda umukino. Nyuma y'uko amakipe yombi yari asubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya, byasabye imino 10 yose kugira ngo umukino utangire, amakipe yombi yaje gusohoka araza arakina ariko kubera imvura nyinshi yatumye bakina ikipira yo hejuru batabasha guhererekanya neza kubera amazi menshi yari mu kibuga. APR FC yatangiye umukino yataka cyane ikipe ya La Jeunesse umupira ukinirwa cyane mu rubuga rwa La Jeunesse, ntibyatinze kuko ku munota wa 5 gusa, APR FC yaje kubona penalite nyuma y'ikosa ryari rimaze gukorerwa kuri Hakizi...
Dore gahunda y’ikipe ya APR FC y’ibyumweru bibiri

Dore gahunda y’ikipe ya APR FC y’ibyumweru bibiri

News
DORE GAHUNDA Y’IKIPE Y’IBYUMWERU BIBIRI UKO ITEYE DATE MORNING AFTERNOON 01/04/2018   16:00 TRAINING 02/04/2018   16:00 TRAINING 03/04/2018   PEACE CUP 15:30 04/04/2018   16:00 TRAINING 05/04/2018   16:00 TRAINING 06/04/2018   PEACE CUP 15:30 07/04/2018 FREE DAY FREE DAY 08/04/2018 09:00 TRAINING 16:00 TRAINING 09/04/2018 09:00 TRAINING 16:00 TRAINING 10/04/2018 09:00 TRAINING 16:00 TRAINING 11/04/2018 RECUPERATION RECUPERATION 12/04/2018   15:00 TRAINING 13/04/2018   15:00 TRAINING 14/04/2018   15:00 TRAINING 15/04/2018   GAME vs SURISE 15:00
APR FC isezereye Giticyinyoni mu gukombe cy’Amahoro

APR FC isezereye Giticyinyoni mu gukombe cy’Amahoro

News
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa gatandatu nibwo isezereye Giticyinyoni yo mu cyiciro cya kabiri mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro nyuma yo kuyitsinda ibotego 13-1 mu mikino ibiri. Uyu mukino watangiye APR FC n'ubundi ihabawa amahirwe yo gutsinda umukino ikaba yanasezerera Giticyinyoni, ni nako byaje kugenda kuko ku munota wa 13, Itangishaka Blaise yafunguye amazamu acenze ba myugariro arekura ishoti umupira uruhukira mu nshundura byanabaye nko ngufungurira rimwe amazamu kuko ibitego byahise byisukiranya bijyamo kubwinshi. Ku munota wa 19, Sekamana Maxime nawe yaje kubona igitego, bongera ku munota wa 27 nabwo Itangishaka Blaise yongera kubona igitego cya gatatu. APR FC yakinnye uyu mukino irusha Giticyinyoni kuko n'igice cya mbere cyarangiye APR FC ifite ibitego 5-0. Ku munota wa 34, A...