E-mail: administration@aprfc.rw

News

Irebere mu mashusho uko APR FC yatsinze Etincelles FC

Irebere mu mashusho uko APR FC yatsinze Etincelles FC

News
Nyuma yo gutsindira Etincelles FC iwayo mu mukino w'ikirarane cy'umunsu wa 13 wa shampiyona, APR FC igarutse i Kigali kwitegura Gicumbi FC. APR FC yari ifite ibirarane bitatu by'imikino ya shampiyona, kugeza ubu isigaranye ikirarane kimwe cy'umunsi wa 14, APR FC ikaba igomba gusura Gicumbi FC iwayo i Gicumbi kuri uyu wa gatatu. APR FC ikaba yagarutse i Kigali kugira ngo yitegure uyu mukino ikazakora imyito ya nyuma mbere yo guhura na Gocumbi ku munsi w'ejo kuwa kabiri saa kumi (16H00) ku kibuga cyo kuri Ferwafa. Dore mu mashusho uko APR FC yatsinze Etincelles FC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 13 wa shampiyona. https://youtu.be/_LckMmg-doc
APR FC ikuye amanota atatu kuri Etincelles FC

APR FC ikuye amanota atatu kuri Etincelles FC

News
Ikipe ya APR FC ikuye amanota atatu kuri Etincelles FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 13 wa shampiyona, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade Umuganda kuri iki cyumweru. Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota 7 yose, umukino waje gutangira amakipe yombi akinira umupira hagati cyane ubona ko asa narimo kwigana gusa ntibyatinze APR FC yatanze Etincelles kwinjira mu mukino itangira kuyataka ibona uburyo bwinshi kandi bwiza gusa kububyaza umusaruro biranga. Gusa abasore ba Petrović bakomeje gushakisha igitego, ku munota wa APR FC yaje kubona koroneri maze Djihad ayitera neza Nsabimana Aimable umupira awuboneza neza n'umutwe mu rushundura ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0. Igice cya kabiri, amakipe yombi nabwo atangira yigana umupira nabwo uki
APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC ku munsi w’ejo ku cyumweru

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC ku munsi w’ejo ku cyumweru

News
Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 13 wa shampiyona ku munsi w’ejo ku cyumweru kuri sitade Umuganda 15H30. Abakinnyi bose 21 umutoza Petrovic yahagurukanye bakaba bakoze iyi imyitozo ya nyuma usibye abatazanye n’ikipe kubera uburwayi barimo; Nkizingabo Fiston urwayi imitsi yo mukuguru, Emery Mvuyekure na Tuyishime Eric bombi bafite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, Nshuti Dominique Savio utemerewe gukina imikino ibanza. APR FC ikaba yakoreye imyitozo ku kibuga cya sitade Umuganda ari naho izakiniraho ku munsi w’ejo. Kapiteni Mugiraneza akaba yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino ati: umukino tuwiteguye neza Etincelles ni ikipe nziza ifite n’umutoza mwiza gusa icyo nakubwira n’uko twifuza cyane aya manota atatu rwose
APR FC yerekeje mu karere ka Rubavu

APR FC yerekeje mu karere ka Rubavu

News
Ikipe ya APR FC irahaguruka i Kigali uyu munsi saa tatu (09H00) yerekeza mu karere ka Rubavu ari naho izakinira na Etincelles FC umukino w’ikirarane w’umunsi wa 13 wa shampiyona ku munsi w’ejo ku cyumweru kuri sitade Umuganda15H30. Usibye abakinnyi bari mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20: Songayingabo Shaffi, Nyirinkindi Saleh na Byiringiro Lague ndetse n'abari mu mvune nka; Nkizingabo Fiston urwayi imitsi yo mukuguru, Emery Mvuyekure na Tuyishime Eric bombi bafite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, Sugira na Abouba bombi bamaze igihe barwaye, Nshuti Dominique Savio utemerewe gukina imikino ibanza ya shampiyona, abandi bose basigaye 21 akaba aribo APR FC ihagurukanye i Kigali ikazakuramo 18 iziyambaza mu mukino bazakina na Etincelles ku munsi w'ejo. APR FC ikaba yari ifite imiki
APR FC yagabanye na Espoir amanota nyuma yo kunganya 1-1

APR FC yagabanye na Espoir amanota nyuma yo kunganya 1-1

News
Ikipe ya APR FC yakuye inota rimwe kuri Espoir FC nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wa shampiyona, umukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu. Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota 10 yose, umukino waje gutangira ikipe ya APR FC yatangiye ubona ko irusha Espoir ndetse inayataka cyane kuko bayirushaga guhererekanya umupira neza, APR ibona uburyo bwinshi kandi bwiza gusa kububyaza umusaruro biranga. Guhusha ibitego kwa basore ba Petrović, byaje kuba nk'amahirwe kuri Espoir kuko ku munota wa 31 yabonye uburyo bwiza maze ntibazuyaza babubyaza umusaruro binatuma bajya kuruhuka Espoir iri imbere n'igitego cyayo 1-0. Igice cya kabiri, APR FC yagitangiye ikora impinduka, Rukundo Denis asimburwa na Issa Bigirimana, APR FC nabwo itangira yat
APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Espoir ku munsi w’ejo kuwa gatatu

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Espoir ku munsi w’ejo kuwa gatatu

News
Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Espoir mu mukino w’ikirarane w'umunsi wa 15 wa shampiyona ku munsi w'ejo kuwa gatatu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo 15H30. Abakinnyi batakoze iyi imyitozo ya nyuma kubera uburwayi barimo; Nkizingabo Fiston ugendera ku mbago urwayi imitsi yo mukuguru, Emery Mvuyekure na Tuyishime Eric bombi bafite ikibazo cy'umutsi wo mu itako, Hakizimana Muhadjili urwaye umugongo, Nshuti Dominique Savio urwaye ibicurane ndetse akaba atemerewe gukina imikino ibanza cyo kimwe na Byiringiro Lague wabanje gukinira Intare FC mu cyiciro cya kabiri. APR FC ikaba ifite imikino itatu y'ibirarane ya shampiyona, umukino wa mbere w'umunsi wa 15 izawukina ejo kuwa gatatu na Espoir, umukino wa kabiri w'umunsi wa 13 igomba kuzasura Etincelles FC kur