
Amateka ya Fan Club ya Intare za APR FC imena mu gishyigikira APR FC n’ibikorwa by’ubugiraneza
Intare za APR FC ubusanzwe ni itsinda ry'abafana (Fan Club) ba APR FC rimaze imyaka irenga itanu rishinzwe kuva mu mwaka wa 2014 n'ubwo ryaje kuvugurura umurongo ngenderwaho ryari ryihaye rishingwa muri uwo mwaka rikongera rikavugururwa bundi bushya muri 2015.
Nk'uko tubikesha umuyobozi w'iyi Fan Club Uwase Claudine, yaduhaye muri make amateka y'Intare za APR yashinzwe muri 2014 ariko nyuma y'umwaka umwe iza kuvugururwa ivuka bwa kabiri.
Yagize ati: "Fan Club y'Intare za APR FC bwa mbere ishingwa hari muri 2014 ifite amahame n'umurongo yari yihaye gusa kubera guteshuka kuri uwo murongo kwa bamwe muri twe, byatumye twongera kuvugurura byinshi mu mahame n'umurongo wacu ngenderwaho twongera gushinga bushya Fan Club ya Intare za APR FC muri 2015".
Uwase Claudine yakomeje atubwir...