Nyuma yo kuzuza ibisabwa kugira ngo ibone urenganzira bwo kwitabira amarushanwa y’umwaka utaha w’imikino, ikipe y’umupira w’amaguru y’ingabo z’igihungu APR FC yahawe na FERWAFA uruhushya rwo kwitabira amarushanwa Club Licence.
Kuwa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, nibwo komisiyo ishinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa yasuye ikipe ya APR FC aho ikorera ku Kimihurura mu karere ka Gasabo mu rwego rwo kuzuza ibisabwa na CAF mbere y’uko ikipe isohokera igihugu mu marushanwa nyafurika.
Icyo gihe umuyobozi wa Komisiyo Kayiranga Vedaste yashimiye cyane ubuyobozi bwa APR FC ko bwujuje ibisabwa byose.
Yagize ati: ”Ndagira ngo mbanze mbashimire cyane uko mwitwaye neza umwaka ushize byatumye mubona itike yo muhagarira igihugu mu marushanwa nyafurika, APR FC nk’ikipe ifite aho ibarizwa kandi hujuje ibisabwa byose bitandukanye n’andi makipe rimwe na rimwe dusura tukabura aho akorera ibyo turabibashimiye.”
“Si ubwa mbere tubasuye, n’ubushize twaraje turagenzura kandi dusanga byose byuzuye neza, uyu munsi rero ntituri butinde kuko ibisabwa byose murabifite ahubwo turaganira cyane ku bijyanye n’amategeko ari nayo azabafasha mu gihe imikino mpuzamahanga izaba itangiye.”



Nk’uko byasobanuwe n’umunyamategeko wa Ferwafa, Jules Karangwa ibisabwa kugira ngo ikipe ihabwe uru ruhushya ni ukuba ifite aho ibarizwa kandi hujuje ibisabwa, ikibuga cyo kwakiriraho imikino cyemewe ku rwego mpuzamahanga ndetse n’icy’imyitozo ikipe yasuye ishobora gukoreraho imyitozo, ubuzima gatozi bw’ikipe, abakozi b’ingenzi bagize ubunyamabanga bukuru bw’ikipe mu rwego rwo kunoza imikorere nk’umunyamabanga mukuru, ushinzwe imari, ushinzwe amakipe y’abana n’ushinzwe umutekano ufasha ikipe mu gihe yakiriye imikino.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba irimbanyije n’imyiteguro y’amarushanwa y’umwaka utaha w’imikino cyane cyane amarushanwa mpuzamahanga ya CAF Champions League agomba gutangira mu mpera z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo.