Ikipe ya APR FC ibonye amanota atatu y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league nyuma yo gutsinda ikipe ya Kirehe FC ibitego bibiri ku busa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo byombi byatsinzwe na Byiringiro Lague.
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa cyenda 9’ nyuma y’uko umupira wari utewe na Hakizimana Muhadjili usanze Byiringiro Lague ahagaze neza agahita aboneza mu izamu.
Igitego cya kabiri cya APR FC cyabonetse ku munota wa 44’ w’umukino gitsinzwe n’ubundi na Byiringiro Lague wari hafi y’umunyezamu wa Kirehe FC wakoze ikosa akagarura umupira muri penaliti maze Lague aramuroba umupira awuboneza neza mu rushundura yogera guhagurutsa abakunzi ba APR.
APR FC yatangiye gukora impinduka mu gice cya kabiri aho Sekamana Maxime yasimbuye Nkizingabo Fiston, Amran Nshimiyimana asimbura Byiringiro Lague naho Nshuti Dominique Savio asimburwa na Iranzi Jean Claude.
Nyumabyo gutsinda uyu mukino, APR FC yahise yuzuza amanota icyenda 9 mu mikino itatu 3 batarinjizwamo igitego na kimwe kuko buri mukino APR FC yakinnye yagiye yinjiza ibitego bibiri bityo ikaba izigamye ibitego bitandatu 6.
APR FC irakomeza imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Kane saa kumi (16H00) i Shyorongi bitegura umukino wa shampiyona uzabahuza na Marines FC kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu.