Ibitego bya Danny Usengimana na Byiringiro Lague bifashije ikipe y’ingabo z’igihugu gutsinda AS Arta Solar7 yo muri Djbouti mu mukino wa 11 utegura irushanwa rya CAF Champions league.
Umukino watangiye amakipe yombi yaba APR FC ndetse na AS Arta Solar7 bakina imipira miremire mu gihe APR FC yakinaga imipira yo hasi kandi migufi nk’ibisanzwe.
Ku munota wa 11 gusa, APR FC yabonye amahirwe ya mbere ku mupira myugariro w’iburyo Omborenga Fitina yahinduye imbere y’izamu maze rutahizamu Bizimana Yannick awuteye umunyezamu Sulait awukuramo.
Ku munota wa 13 na AS Arta Solar7 nayo yabonye amahirwe ariko Samuel Kalu ateye mu izamu Rwabugiri Umar awufata bitamugoye.
APR FC yongeye kubona ubundi buryo bwari bwiza ku munota wa 16 ku mupira Omborenga Firina yahinduye imbere y’izamu ariko rutahizamu Danny Usengimana awuhagarika nabi uca iruhande rw’izamu.
Manishimwe Djabel ku munota wa 34 yagerageje ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu awukuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 50 gitsinzwe na Danny Usengimana ku mupira yari ahawe na Imanishimwe Emmanuel Mangwende.
Ikipe y’ingabo z’igihugu yihariye cyane igice cya kabiri maze ku munota wa 63, rutahizamu Yannick Bizimana ahusha igitego asigaranye n’umunyezamu wenyine ku mupira yari ahawe na Imanishimwe Emmanuel.
Umutoza Mohammed Adil yakoze impinuduka ku munota wa 72, akuramo Bizimana Yannick ashyiramo Byorongirp Lague wari wakinnye umukino wo ku munsi w’ejo AOPR FC yanganyijemo na Musanze FC 1-1.
Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota itanu gusa, Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Imanishimwe Emmanuel wamanukiye ku ruhande rw’ibumoso.
Ku munota wa 83 AS Arta Solar7 yabonye kufura ku murongo w’urubuga rw’amahina ku ikosa Ange yakoreye Samuel ariko Alexandre Song ayiteye ugarurwa n’urukuta rwa APR FC.Ku munota wa 83, Buregeya Prince yahaye umwanya Ishimwe Annicet mu gihe ku munota wa 87 Bukuru Christopher yahaye umwanya Ruboneka Bosco .
Byiringiro Lague yazamukanye umupira acika ubwugarizi bwa Arta Solar7 aha umupira Danny Usengimana arebana n’izamu ananirwa kuwushyira mu izamu uca hejuru yaryo. Umukino warangiye ari 2-0.
Izi mpinduka nta kinini zatanze kuko umukino warangiye ikipe y’ingabo z’igihugu itahukanye intsinzi ku bitego 2-0 bwa AS Arta Solar 7.
APR FC izakira Gor Mahia mu mukino banza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzaba muri week-end ya tariki ya 4-6 Ukuboza 2020.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu umwaka utaha w’imikino.