E-mail: administration@aprfc.rw

Byiringiro Lague afashije APR FC gukura amanota atatu i Gicumbi

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa 16 wa shampiyona na Gicumbi FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 2-0.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Gicumbi mu karere ka Gicumbi, ari naho ikipe ya Gicumbi FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda (15h00) ibitego bya APR FC byabonetse muri uyu mukino byatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 45′ ndetse no ku munota wa 73′

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatatu tariki 16 Gashyantare aho izakirwa n’ikipe ya musanze FC mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona umukino uzabera i Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published.