E-mail: administration@aprfc.rw

Buregeya Prince yatangiye imyitozo nyuma y’amezi abiri mu mvune

Myugariro wo hagati muri APR FC Buregeya Prince, yagarutse mu myitozo nyuma y’iminsi 82 avunikiye mu mukino wa mbere wa shampiyona AS Kigali yakiriyemo APR FC ndetse amakipe yombi akanganya igitego 1-1 Tariki ya 04 Ukwakira 2019 kuri Stade ya Kigali.

Prince w’imyaka 20 akaba yakoze imyitozo yose yabereye ku kibuga cya Shyorongi kuri uyu wa Kane, iyobowe n’umutoza wungirije Dr Nabyl Berkaoui, yamaze amasaha abiri ikaba yiganje ku kongera ingufu ndetse no guhererekanya umupira mu kibuga.

Aganira na APR FC website, Prince akaba yatangaje ko yishimiye kugaruka mu kibuga gufatanya na bagenzi be ndetse agasanga n’ikipe ihagaze neza.

Yagize ati: ”Igihe cyari kibaye kinini ntakora nyuma y’imvune nagize ku mukino twakinnyemo na AS Kigali, ariko abaganga bankurikiranaga umunsi ku wundi uyu munsi akaba ari bwo ntangiye imyitozo nje gufatanya na bagenzi banjye dukomeza guhatanira igikombe cya shampiyona kandi nizeye ko tuzaanga ibyo dufite byose tukabasha kukegukana.”

”Ni byiza gusanga ikipe imeze neza, bizamfasha cyane kwitanga mfite icyo mparanira kuko nzakomereza aho bagenzi banjye bari bagereje”

Buregeya Prince akaba yarinjiye mu kibuga ku munota wa 20 asimbuye Mutsinzi Ange wari umaze kugira ikibazo nyuma yo kugongana na mugenzi we, Prince nawe yaje gusimburwa na Bukuru Christopher ku munota wa 50, nyuma yo gukandagirwa mu kagombambari k’ikirenge cy’iburyo n’umukinnyi wa AS Kigali.

Uyu myugariro akaba wakinnye imikino yose ya shampiyona y’umwaka ushize wa 2018-19, asanze APR FC yicaye ku mwanya w’icyubahiro n’amanota 37, aho irusha Police FC iyikurikiye amanota atanu ndetse na Rayon Sports ya gatatu amanota atandatu. APR FC ikaba yitegura isubukurwa rya shampiyona aho izatangira imikino yo kwishyura ku munsi wa 16 wa shampiyona 2019-20 yakira AS Kigali kuri Stade ya Kigali Tariki ya 04 Mutarama 2020.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.