E-mail: administration@aprfc.rw

Bukuru Christopher yahishuye ijambo yabwiwe na David Luiz wakuruwe n’imikinire ye

Myugariro wa Arsenal David Luiz wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri gahunda ya Visit Rwanda, yaboneyeho kureba umukino APR FC yatsinzemo Etincelles ibitego 3-0 maze akururwa n’imikinire ya Bukuru Christopher umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino.

Ubwo igice cya mbere cy’uyu mukino cyari kirangiye David Luiz yamanutse mu kibuga asuhuza amakipe yombi ababwira ko bakinnye umukino mwiza n’ubwo yahageze ugeze ku munota wa 17 utangiye.

David Luiz yabwiye Bukuru ko afite impano idasanzwe

Ageze ku mukinnyi wo hagati Bukuru Christopher yamukoze mu ntoki bagumana akanya gato aramwongorera amubwira ko ari umukinnyi w’igitangaza.

Yaramubwiye ati: ‘’Bite mukinnyi wanjye, ufite impano itangaje, uri umukinnyi mwiza cyane, komereza aho’’

Uyu musore wavukiye mu gihugu cy’Uburundi agaca mu makipe nka Mukura Victory Sports ndetse na Rayon Sports yavuyemo uyu mwaka yerekeza muri APR FC, akaba yatangaje ko byamushimishije cyane kuba yabwiwe aya magambo kuko mu kibuga haba harimo abakinnyi 22 ariko Luiz akaba ari we yabwiye aya magambo.

Ati: Byanshimishije cyane kuko naje gukina uyu mukino ntiteguye kunyura amaso ya Luiz, nagerageje kwitwara neza nk’ibisanzwe ngamije intsinzi ntazi ko hari uwashimye imikinire yanjye’’

‘’Byanteye imbaraga zo kurushaho kwitwara neza mu kazi kanjye ndetse no gukina ntekereza birenzeho’’

Nyuma yo gusuhuza amakipe yombi akajya mu rwambariro, Luiz yakomeje gukinana umupira na Prince umwe mu bana b’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Agaciro Football Academy, akaba yatangajwe n’impano ye idasanzwe ndetse anamuha umupira we yasinyeho.

 

Luiz yishimiye Prince wo mu Agaciro Football Academy wagaragaje ubuhanga

Uyu mugariro wakiniye amakipe nka Benfica, Chelsea, Paris Saint Germain ndetse na Arsenal arimo kugeza ubu akaba yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ubwo yasubiraga mu gihugu cy’Ubwongereza.

APR FC ikaba iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi aho izigamue ibitego bine, ikurikiwe Rayon Sports banganya amanota ikaba azigamye ibitego bitatu. Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izakurikizaho umukino w’umunsi wa gatatu izakirwamo na Marines FC kuri Stade Umuganda Tariki 22 Ukwakira 2019.

 

Yasinye ku mupira we arawumuha

Ubwo Prince yakuragamo umupiwa wa Agaciro Football Academy agiye kwambara uwa David Luiz

 

Yafashe ifoto y’urwibutso ha,we n’abana bagize iri shuri ry’umupira w’amaguru
David Luiz kandi yanaganiriye n’umuyobozi wungirije wa APR FC Gen. Mubarak Muganga bari bicaranye
APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-0 harimo bibiri byatsinzwe na Danny Usengimana
Icya mbere cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Seifu
Ikipe yabanjemo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.