E-mail: administration@aprfc.rw

Breaking news: Mutsinzi Ange yerekeje i burayi


Myugariro w’ikipe y’ingabo z’igihugu Mutsinzi Ange yerekeje ku mugabane w’uburayi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho yerekeje mu gihugu cy’Ububirigi mu igeragezwa mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven iri mu cyiciro cya mbere.

Oud – Heverlee Leuven ni ikipe yashinzwe muri 2002, yambara amabara y’icyatsi n’umweru iyo ikinira mu rugo, ikambara ubururu n’umutuku mu gihe ikinira, hanze ikaba ibarizwa mu mugi wa Leuven mu gihugu cy’Ububirigi.

Ange akaba agomba kumara ibyumweru bibiri akora igeragezwa muri iyi ikipe, tubibutse ko Mutsinzi Ange yaje muri APR FC 2019 avuye mu ikipe ya Rayon Sport, akaba amaze imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Amafoto:

Ubwo Ange yageraga ku kibuga k’indege i kanombe

Nshuti innocent mu baherekeje Ange Mutsinzi

Ange yaherekejwe na mushiki we
mupenzi Eto ushinzwe igura n’igurisha muri APR FC yamuherekeje

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.