APR FC yatije myugariro Rukundo Denis muri Kiyovu Sport mu gihe cy’imikino yo kwishyura ya shampiyona, nyuma y’uko umubere ntarengwa ugenwa n’amategeko ya Ferwafa urenze.
Muri iki gihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, APR FC yongeyemo andi maraso mashya, ibi byatumye barenza umubare w’abakinnyi 30 bagenwa n’amategeko biba ngombwa ko hagomba kubaho kugabanya umubare w’abakinnyi.
Nyuma y’ibiganiro by’impande zombi APR FC na Kiyovu Sport, byabaye ngombwa ko APR FC itiza myugariro Rukundo Denis usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’ibyuryo, Rukundo akaba agiye gukinayo amezi atandatu nukuvuga imikino ya shampiyona yo kwishyura.