E-mail: administration@aprfc.rw

Breaking news: APR FC yaguze Ntwari Evode wakiniraga AS Kigali

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize, ikomeje kugenda yiyubaka, igura abakinnyi batandukanye ibona ko bayifasha kwitwara neza umwaka utaha w’imikino, dore ko iyi kipe umwaka utaha inafite amarushanwa menshi izitabira.

Nyuma yokongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo bari bararangije amasezerano ndetse ikanagura n’abandi bakinnyi bashya, APR FC kandi yaguze undi mukinnyi wo hagati Ntwari Evode wakiniraga ikipe ya AS Kigali.

Ntwari Evode warangije amasezerano ye muri AS Kigali, nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwa APR FC, yemeye kubabera umukinnyi ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri azarangira muri 2020.

Dore abakinnyi bashya kugeza ubu APR FC imaze kugura

Amazina                        ikipe yavuyemo

Nizeyimana Mirafa              Police FC
Rusheshangoga Michel        singida
Mugunga Yves                       Intare FC
Ntwari Fiacle                         Intare FC
Ntwari Evode                        AS Kigali

2 Comments

  • Rutanga Gisa

    Ni byiza ariko mbona muri central defence hakenewemo umukinnyi ufite ubunararibonye.UMWUNGERI Patrick mbona yadufsha kandi numviseko ari free agent(yisabiye kuva muri police).
    Murakoze

  • Emm@

    hahahahah @ GISA
    UMWUNGERI Patrick wirukanwe na Police fc urumva ariwe wagufasha koko!!!
    no muri Academie kwa RUBONA ntiyabonamo umwanya gusa central defender aracyenewe da

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *