Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bumaze gufata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bagera kuri 16 barimo uwari kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bari bamaze iminsi bigaragara ko badatanga umusaruro.
Ni inama ya yabaye uyu munsi ku cyicaro cya APR FC yari iyobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj.Gen Mubaraka Muganga aboneraho gushimira cyane byimazeyo aba basezerewe umurava bagaragaje mu gihe bari bamaze muri APR FC anabasomera ibikubiye mu ibaruwa ibasezerera yanditse mu rurimi rw’icyongereza.
Mu rwego gukora impinduka APR FC yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera aba bakinnyi ikazabasimbuza abandi nabo bazashyirwa ahagaragara mbere y’uko iki cyumweru kirangira.
Dore urutonde rw’abakinnyi ikipe ya APR FC imaze gusezerera