E-mail: administration@aprfc.rw

Bizimana Yannick na Usengimana Danny bafashije APR FC gutsinda Bugesera FC

Umukino wa gicuti wahuje APR FC na Bugesera FC kuri uyu wa Kane, warangiye ikipe y’ingabo z’Igihugu itsinze ibitego 3-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yakinnye umukino wa cyenda wa gicuti, yitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League izatangira ku wa 28 Ukuboza, yakira Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Umutoza Adil Mohammed Erradi yakoresheje abakinnyi batarimo bane babanjemo mu mukino Amavubi yahuyemo na Cap-Vert ku wa Kabiri ari bo kapiteni Manzi Thierry, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Tuyisenge Jacques .

Nyuma y’igice cya mbere kitagaragayemo uburyo bwinshi bugana mu izamu ku mpande zombi, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cya mbere cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 50, ku mupira yateye akawurenza umunyezamu wa Bugesera FC wari wasohotse cyane.

Ikipe y’ingabo yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’iminota itatu gusa, na cyo cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku mupira wahinduwe na Ndayishimiye Dieudonné. Bizimana yashoboraga gutsinda kandi igitego cya gatatu nyuma y’iminota itanu gusaumupira yacomekewe arawuhusha.

Impinduka umutoza Adil yakoze ubwo yakuragamo Manishimwe Djabel, Bukuru Christophe, Rwabuhihi Aimé Placide na Bizimana Yannick, akinjizamo Byiringiro Lague, Mohamed Mushimiyimana, Nsanzimfura Keddy na Ruboneka Bosco, zafashije APR FC gukomeza gusatira n’ubwo na Bugesera FC yanyuzagamo igasatira izamu, aho Rwabugiri Umar yakuyemo imipira ibiri ikomeye.

APR FC yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 82 gitsinzwe na Usengimana Danny kuri penaliti nyuma y’ikosa umunyezamu wa Bugesera FC yakoreye kuri Byiringiro Lague mu rubuga rw’amahina.

Ikipe y’ingabo z’igihugu yashoboraga kandi kubona ibindi bitego muri uyu mukino, uburyo bubiri bwabonywe na Mugunga Yves mu rubuga rw’amahina, ntiyashobora kububyaza umusaruro.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga: Rwabugiri Umar, Ndayishimiye Dieudonné, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince (c), Rwabuhihi Aimé Placide, Niyonzima Olivier Seifu, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick na Usengimana Danny.

Leave a Reply

Your email address will not be published.