E-mail: administration@aprfc.rw

Bizimana Djihad yerekeje iburayi mu igeragezwa

Umukinnyi w’ikipe APR FC ukina hagati, Bizimana Djihad yerekeje ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’ Ububiligi mu igeragezwa mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu cy’icyiciro cya mbere.

Djihad Bizimana yashimwe n’abashinzwe gushakira ikipe ya Waasland-Beveren abakinnyi ubwo yari mu mikino ya CHAN ari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi, mu mikino yabereye mu gihugu cya Maroc, cyane mu mukino wahuje Amavubi na Super Eagles ya Nigeria aho yaje gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino.

Uyu musore ku munsi w’ejo akaba aribwo yasezeye kuri bagenzi be ubwo bari basoje imyitozo ya ni mugoroba bari i shyorongi ababwira ko agiye mu Bubiligi gukora igeragezwa rigomba kumara iminsi 10 anabasaba kumusengera kugira ngo bizagende neza, gusa mu gihe yaba atsinze igeragezwa yahita ahabwa amasezerano n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Ikipe ya Waasland-Sportkring-Beveren ni ikipe yashinzwe mu wa 1936, ikaba imaze imyaka 3 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi. Yarangije shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa 12 n’amanota 35 ifite sitade yayo yitwa Freethiel Stadion yakira abantu 8,190. Djihad si u bwa mbere yaba agiye mu igeragezwa ku mugabane w’i Burayi kuko n’umwaka ushize yagiye mu gihugu cy’Ubudage bikaza kurangira atabashije gutsinda akagaruka mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.