E-mail: administration@aprfc.rw

BIGORANYE APR F.C YATSINZE MARINE FC YONGERA AMANOTA IRUSHA IZIYIKURIKIYE

Niyibizi Ramadhan yishimira igitego hamwe na Mugisha Gilbert

APR FC yatsindiye Marines FC ibitego 3-2 i Rubavu, igira amanota 49 ku mwanya wa mbere, irusha amanota ane Rayon Sports iyikurikiye.

Hari mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona Marine FC yari yakiriyemo APR FC, uyu mukino ukaba wari usobanuye byinshi ku kugena urutonde rwa shampiyona.

APR FC yatangiye ikina neza nk’ibisanzwe, irusha cyane Marin FC yayakiriye, ndetse ku munota wa 7 ku kazi gakomeye kakozwe na ba rutahizamu b’ikipe y’ingabo z’igihugu, Nshuti Innocent atera ishoti ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu.

Ibisa n’ibyo byisubiyemo ku munota wa 10, APR FC ikomeza kotsa igitutu Marine FC, dore ko yagaragazaga inyota yo gutsinda ngo ikomeze kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Ku munota wa 13 Nshuti Innocent yaboneje umupira mu rushundura ariko umusifuzi wo ku ruhande ahita amurega ko yari yaraririye.

Bajya bavuga ngo hamwe iyo byanze ahandi birakunda, ku munota wa 14 Marine FC yahise yinjiza igitego cyatsinzwe na Olivier Usabimana wateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre ntiyabasha kuwugarura.

APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, ndetse ibigeraho ku munota wa 25 gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan nyuma y’akazi keza yari amaze gukorana na bagenzi be.

Niyibizi Ramadhan yateranye umupira ubuhanga ku buryo umunyezamu ntacyo yendaga kubikoraho

Nyuma y’umunota umwe gusa, Nshuti Innocent yahise yinjiza igitego cya kabiri ku mupira mwiza yaherejwe na Manishimwe Djabel, yinjirira mu ruhande rw’iburyo maze umupira awuboneza mu nguni y’ibumoso.

Ku munota wa 28 Niyibizi Ramadhan yongeye kugerageza amahirwe, akinana neza na Mugisha Gilbert maze yinjira mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

APR FC yakomeje kwima agahenge Marine FC yari yakaniye cyane na yo, ab’inyuma bayo bugarira neza ndetse n’umunyezamu wayo yakoraga akazi kenshi keza.

Ku munota wa 42, Muganuza Jean Pierre wa Marine FC yakiniye nabi Mugisha Gilbert, maze Ishimwe Christian ahita ahana iryo kosa, atera umupira ugeze kuri Mwebaze Yunussu aritsinda, APR FC iba ibonye igitego cya gatatu.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Usabimana Olivier yatsindiye Marine FC igitego cya kabiri maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-3.

Ubwo igice cya kabiri cyajyaga gutangira, Umutoza Ben Moussa yakuyemo Niyibizi Ramadhan yinjiza Kwitonda Alain ‘Bacca’.

Nshuti Innocent yishimira igitego na bagenzi be

Ku munota wa 72, Nshimiyimana Yunussu na Ishimwe Anicet basimbuye Buregeya Prince na Manishimwe Djabel bari bakoze akazi kenshi bibaviramo kuvamo mu rwego rwo kubarinda imvune.

Ku munota wa 73, Nizeyimana Djuma yasimbuye Nshuti Innocent watsinze kimwe mu bitego bya APR FC uyu munsi.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye, umusifuzi wa kane yongeraho iminota 3.
Ubwo haburaga amasegonda ngo umukino urangire, Ishimwe Anicet yambuye umupira Sultan Bobo, ahita asatira izamu, ateye umupira ugarurwa n’umutambiko maze ubwugarizi bwa Marines FC buhita bukiza izamu.

Umukino wahise urangira utyo ari ibitego 2-3, APR FC yegukana intsinzi yatumye igira amanota 49, yongera ikinyuranyo hagati yayo n’iziyikurikiye, aho Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 45.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
11 ba Marine FC babanje mu kibuga