
Ikiganiro kirambuye Chairman wa APR F.C yagiranye n’Abanyamakuru
Chairman wa APR F.C, Lt Gen MK Mubarakh, yavuze ko atibara mu bakandida bayobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) kubera inshingano z'akazi afite azifatanya no kuyobora APR F.C, bityo ko atakongeraho nizo kuyobora FERWAFA.
Ibi Umuyobozi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino APR F.C yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1 kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Mata 2023.
Ati “ntabwo ndi mu bakandida bo kuyobora FERWAFA kuko inshingano mfite ziraremereye. Ni iz'ubuyobozi bwa APR F.C ubu ni nyinshi kuri njye. Nkubu uyu ni umukino wa gatandatu ndebye mu mikino ibanza n’iyo kwishyura ya shampiyona. Ku muyobozi rero urebye imikino 06 kuri 27 imaze gukinwa, narabuze, wongeyeho rero ko nayobora FERWAFA waba udashaka ko itera imbere uyu munsi kuko mfit