
Abakinnyi tumeze nk’imashini: Ngabonziza Gylain
Ngabonziza Gylain ukina afasha ba rutahizamu muri APR FC aratangaza ko abakinnyi basabwa gukora cyane kabone n'iyo nta bikorwa by'imikino byaba bihari kugira ngo bakomeze bazamure urwego rwabo ndetse n'imbaraga z'umubiri.
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na APR FC Website, atubwira uko akomeje kwitwara mu gihe imikino yasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.
Yatangiye atubwira uko akomeje kwitwara muri ibi bihe shampiyona yasubitswe yitegura ighe icyo ari cyo cyose yasubukurwa ikazasanga ahagaze neza.
Yagize ati: ''Njye nta kindi mpugiyemo muri iyi minsi uretse kwitoza kuko ushobora gusanga inama y'abaminisitiri ifashe indi myanzuro ugasanga turatunguwe kuko tutazi umunsi cyangwa igihe tuzakomorerwa shampiyona igakomeza.''
''N'ubwo imikino yahagaze ariko ntabwo imyitozo ku g