
Gahunda yafashwe niyo guha amahirwe abana b’Abanyarwanda: Lt Gen MK MUBARAKH
Umuyobozi w'ikipe y'Ingabo z'Igihugu Lt Gen MK MUBARAKH yongeye gusobanurira abibwira ko ikipe ya APR F.C izashyiramo abakinnyi b'abanyamahanga ko ibyo atari byo cyane ko Ubuyobozi bw'iyi kipe bwamaze gufata umurongo wo guha amahirwe abana b'Abanyarwanda.
Yagize ati" Maze iminsi numva abantu bavuga ko tuzashyiramo abakinnyi b'abanyamahanga ibi sibyo rwose. Ubuyobozi bwa APR F.C, kugeza ubu bumaze kubisobanura inshuro nyinshi cyane gahunda yafashwe niyo guha amahirwe abana b'Abanyarwanda kandi ibi yabigezeho.
"Nanone, byumvikane neza APR F.C iri mu makipe yandi duhurira mu cyiciro cya mbere, yashyigikiye ko andi makipe yongererwa amahirwe yo kwigwizaho abakinnyi b'Abanyamahanga bakava kuri 3 bakaba 5 ndetse nibashaka bazabongere babe 7 babanzamo kugira ngo gusa APR ibone aho ipimi...