E-mail: administration@aprfc.rw

APR WOMEN FC YATSINZE NASHO WFC BAHATANIRAGA UMWANYA WA 3 MURI SHAMPIYONA

APR WFC yegukanye umwanya wa gatatu

APR WOMEN FC yatsinze Nasho WFC ibitego 3-1 maze yegukana umwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’abari n’abategarugori.

Ni umukino wo guhatanira umwanya wa 3 wabanjirije umukino wa nyuma, iyo yombi ikaba yakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 14/05/2023 ari na bwo iyo shampiyona yasozwaga.

Umuikino watangiye APR WFC igaragaza inyota yo gutsinda hakiri kare n’ubwo amahirwe kuri ba rhtahizamu yari make, dore ko iyi kipe yahushije ibitego 4 byari byabazwe mu minota 10 ya mbere.

Umukino wakomeje utyo, APR WFC iwuyoboye yiharira umupira, ari na ko ikomeza guhusha ibitego mu buryo bwabaga bwabazwe.

Ibyo byaje kuyiviramo kwinjizwa igitego ku munota wa 27 w’umukino ku ishoti rukumbi Nasho WFC yari iteye ku izamu rya APR WFC.

Icyakora ibyo ntibyaciye intege abakobwa biganjemo abangavu bagize ikipe y’ingabo z’u Rwanda, bakomeza gukina neza bahererekanya umupira kurusha Nasho WFC.

Ibyo byatanze umusaruro ubwo ku munota wa 45, Ihirwe Regine yatereraga umupira kure atungura umunyesamu wa Nasho WFC maze igitego kiba kirinjiye. Ibyo byanatumye amakipe yombi ajya mu karuhuko k’igice cya mbere anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri kigitangira, Umutoza Anne Mbonimpa yakoze impinduka imwe agamije kongera imbara mu busatirizi, akuramo Gisubizo Claudette yinjiza Nikuse Eugenie.

Ibyo byatanze umusaruro mu gukomeza kotsa igitutu Nasho WFC, biza no gutuma Ukwishaka Zawadi yinjiza igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Bayisenge Rahab.

APR WFC ntiyaciriye aho, ahubwo yakomeje gukina neza irusha Nasho WFC, ari na ko ihusha uburyo bwinshi bw’ibitego bwabazwe, birimo ubugera kuri 4 bwahushijwe na Abimana Laurence na butatu bwahushijwe na Ukwishaka Zawadi.

Icyakora ku munota wa 84 ni bwo Abimana Laurence yinjije igitego cya gatatu cyanashimangiraga intsinzi.

Mu kurinda ibyagezweho, Umutoza Anne Mbonimpa yongeye gukora impinduka eshatu, akuramo Abimana Laurence, Bayisenge Rahab na Uwase Fatinah maze yinjiza Umutoniwase Vanessa, Uwase Celine na Nirere Egidia.

Aba na bo bagize uruhare runini mu gukomeza kuzonga Nasho WFC kugeza ubwo umukino warangiraga ari ibitego 3-1.

APR WCF yahise yegukana umwanya wa gatatu, ikaba ikurikira Indahangarwa WFC yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Rayon Sports WFC yabaye iya mbere.

APR WFC yishimira intsinzi y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu
Nasho WFC