E-mail: administration@aprfc.rw

APR WOMEN FC YASOJE IMIKINO IBANZA IDATSINZWE NA RIMWE

APR WOMEN FC ni ikipe igizwe n’abakinnyi bakiri bato itanga icyizere cy’ahazaza h’umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori

APR WOMEN FC yanganyije 0-0 na Just Sports Center WFC, bituma isoza igice cya mbere cya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe.

Ni mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’abari n’abategarugori, wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 15/01/2023, ukaba wakiniwe ku kibuga cya Muyange ho mu Kagarama, mu Karere ka Kicukiro.

Umukino watangiye APR WOMEN FC ihanahana neza umupira, isatira bya hato na hato ndetse ikanahusha ibitego bimwe na bimwe byari byabazwe, mu gihe Just Sports Center WFC yo yakinaga yugarira, ibyo abafana bitaga ‘kwirwanaho’.

Kumenyerana kudahagije ku bakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu kwatumaga guhererekanya neza umupira kwabo kutabyara umusaruro wari ukenewe, bityo igice cya mbere kirangira bikiri 0-0.

Ukwishaka Zawadi yari yabushabushe ab’inyuma ba Just Sports Center WFC

Igice cya kabiri cyatangiye mu buryo bumwe n’ubwo icya mbere cyarangiyemo, ariko imvura iza kuba kidobya ku munota wa 70, umukino uhagarikwa iminota iyingayinga 30.

Waje gusubukurwa APR WOMEN FC ishaka igitego cyashoboraga gutuma yegukana intsinzi, yiharira umupira iyobora umukino ariko amahirwe akomeza kuba iyanga.

Umukino waje kurangira bikiri 0-0, maze amakipe agabana amanota, bituma APR WOMEN FC isoza imikino ibanza idatsinzwe na rimwe, bikayishyira ku mwanya wa 2 n’amanota 10 inyuma ya Tiger WFC ifite amanota 14.

Mu mikino 6 APR WOMEN FC imaze gukina yinjijwe ibitego 2 gusa, yinjiza ibitego 18.

APR WOMEN FC izagaruka mu kibuga ku itariki ya 4/2/2023 ikina na Tiger WFC umukino wa mbere mu yo kwishyura, umukino ukazabera mu Karere ka Gicumbi.

Mukagatete Emelyne, kapiteni wa APR WOMEN FC yagoye cyane Just Sports Center WFC
Anne Mbonimpa Umutoza wa APR WOMEN FC
Ku ntebe y’abasimbura
APR WOMEN FC isoje imikino ibanza idatsinzwe
Nikuze Eugenie, umwe muri ba rutahizamu beza kandi bakiri bato u Rwanda rufite