E-mail: administration@aprfc.rw

APR idafite Herve, Kimenyi, Issa na Fitina, yiteguye neza Gicumbi FC

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa cumi na kabiri, APR FC ikaba izakira ikipe ya Gicumbi kuri uyu wa Gatanu ssa cenda n’igice (15h30) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR ikaba isoje imyitozo ya nyuma yitegura Gicumbi, Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC ati: Gicumbi tuyiteguye neza n’abakinnyi bameze neza bose nubwo hari abo tuzaba tudafite muri uyu mukino kubera imvune ariko nabahari nabo turabizeye kandi nabo barashoboye.

Jimmy yavuze ko kuba Gicumbi idahagaze neza ku rutonde rwa shampiyona byatuma bayisuzugura. Ati: ntabwo ayo makosa twayakora buri kipe turayubaha kuba yenda ikipe yaba itari mu bihe byiza ibyo n’ibisanzwe bibaho gusa ntibyatuma uyisuzugura kuko umupira n’uko umera.

APR FC izakina uyu mukino idafite zimwe mu nkingi zayo za mwamba, myugariro Rugwiro Herve, umunyezamu Kimenyi Yves, rutahizamu Bigirimana Issa bose bafite imvune ndetse na Omborenga Fitina.

Leave a Reply

Your email address will not be published.