E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC YUNGUTSE FAN CLUB NSHYA

APR FC yungutse Fan Club nshya yitwa REBERO FAN CLUB yafunguwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro wayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’abafana n’abakunzi ba APR FC, Col. (Rtd) Geoffrey Kabagambe wari kumwe na Col. (Rtd) Ruzibiza, umwungirije, Kalinda Emile, Umuvugizi w’abafana n’abandi bayobozi ba za FAN Club za APR FC batandukanye.

Uwo muhango wanitabiriwe kandi na Bwana Tony Kabanda, Umuvugizi wa APR FC.

Mu ijambo rye, Col. (Rtd) Kabagambe yibukije abafana ba APR FC muri rusange n’aba REBERO FAN CLUB by’umwihariko ko bakeneweho umurindi uzajya utuma iyi kipe y’ingabo z’igihugu ititiza izo bahanganye.

Ati “Tubakeneyeho imbaraga. Ni byo ni igitekerezo cyiza mwagize mwishyira hamwe, bityo rero ntitwakabaye tubasaba imbaraga, ahubwo igisigaye ni ubushake. Ni byiza rwose mukomeze mwaguke, na babandi bari baracitse intege mubazane.”

Yakomeje abibutsa ko APR FC ifite abakinnyi bakomeye kandi babigaragaza mu kibuga bagatsinda ibitego, ariko bikaba bidahagije kuko n’icy’abafana kirakenewe.

Ati “Dukeneye imbaraga z’abafana n’abakunzi ba APR FC. Sinabura kuvuga ko zagabanutse ariko dukeneye ko mwiminjiramo agafu. Dukeneye igitego cyanyu namwe abafana.”

Mu ijambo rye, Shyaka Immaculee, Umubitsi wa Rebero Fan Club yibukije ko yashinzwe muri Kamena uyu mwaka, ikaba yari yaratangiye kwitabira ibikorwa na gahunda zose za APR FC n’ubwo yari atarafungurwa ku mugaragaro.

Yakomeje avuga ko intego yabo ari ukwaguka, ati “Intego yacu ni ukugera kuri buri mufana wese wa APR FC. Ntituzabazana ku gahato cyangwa tubahutaza ariko bazaza, tuzabegera buhoro buhoro, umwe umwe ku buryo tuzaba duhiga andi makipe umubare w’abakunzi n’abafana.”

Iyi FAN CLUB uyobowe na Zirimwabagabo Elisa, ikaba ikorera ku i Rebero ho mu Karere ka Kicukiro.

Marraine wa REBERO FAN CLUB akaba n’Umubitsi wayo, Shyaka Immaculee
Zirimwabagabo Elisa, Umuyobozi wa REBERO FAN CLUB
Mu kuyifungura ku mugaragaro babanje kuyiragiza Nyagasani
Umushyushyarugamba wa REBERO FAN CLUB
Ni Fan Club yitezweho byinshi kimwe n’izindi za APR FC
Sam, Umwe mu bafatiye runini Fan Clubs za APR FC zirenze imwe ni we wari Umusangiza w’amagambo
Col. (Rtd) Kabagambe na Col. (Rtd) Ruzibiza
Basabye abafana kubaka ubumwe kandi bagakomeza kurangwa n’Ikinyabupfura bakubahiriza umurongo w’imikorere n’imiyoborerwe bya APR FC
Ahari abakunzi n’abafana ba APR FC hahora Morali
Intego ngo ni ukuzuza stade abafana ba APR FC gusa
Bagize umwanya wo gucinya akadiho
Umwe mu bagize REBERO FAN CLUB yatuye Umuvugo APR FC
Komite Nyobozi, abajyanama na Ngenzuzi bya REBERO FAN CLUB
Ab’indashyikirwa muri REBERO FAN CLUB bahawe impano
Edmond Kazungu, Umuhuzabikorwa wa za FAN CLUB za APR FC mu Mujyi wa Kigali
Umuvugizi wa APR FC, Bwana Tony Kabanda yari ahari
Ikinimba bishimira ko binjijwe ku mugaragararo mu muryango mugari w’abafana n’abakunzi ba APR FC

Amafoto: Hardi UWIHANGANYE