E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yerekeje mu karere ka Nyagatare

Nyuma yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona, APR imaze iminsi yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona igomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru, APR FC ikaba izatangira ihura na Sunrise.

Ikipe ya APR FC irahaguruka i Kigali uyu munsi saa tatu (08H30) yerekeza mu karere ka Nyagatare ari naho izakinira na Sunrise FC umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona ku munsi w’ejo ku cyumweru 15H30. Usibye abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20: Songayingabo Shaffi, Nyirinkindi Saleh na Buregeya Prince ndetse n’abari mu mvune nka; Nkizingabo Fiston ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, Sugira na Abouba bombi bamaze igihe barwaye, abandi bose biteguye uyu mukino ndetse na Nshuti Dominique Savio na Byiringiro Lague batari bemerewe gukina imikino ibanza ya shampiyona, ubu bemewe gutangira gukinira APR FC mu mikino ya shampiyona yo kwishyura ndetse bakaba bari no mu bakinnyi umutoza Petrovic ari buhagurukane i Kigali.

APR FC ikaba yari imaze iminsi yitegura uyu mukino yakoze imyitozo myinshi ishoboka gusa ikazakina uyu mukino idafite umwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba Bizimana Djihada werekeje ku mugabane w’iburayi mu igerageza. Aya makipe yombi akaba agiye guhura ari nako akurikiranye ku rutonde rwagateganyo rwa shampiyona, APR FC ifite amanota 28 ikaba irusha Sunrise amanota atatu ifite 25.

Leave a Reply

Your email address will not be published.