Nyuma y’imyitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe y’ingabo z’igihugu ihagurutse i Shyorongi yerekeza mu karere ka Huye gukina umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona izakirwamo na Mukura Victory Sports kuwa Gatandatu Tariki ya 7 Werurwe 2020 saa cyenda z’umugoroba kuri Stade Huye.
Abakinnyi 24 batarimo myugariro Mutsinzi Ange ufite ikibazo cy’imvune yahuriye nayo mu ikipe y’igihugu Amavubi, nibo bamanutse mu mujyi wa Huye gushaka amanota atatu azatuma APR FC ikomeza gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 22. Myugariro w’iburyo Omborenga Fitina akaba yagarutse nyuma yo gusiba umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0 kuwa Gatatu Tariki 4 Werurwe. Bikaba biteganyijwe ko ikipe igera i Huye saa mbiri z’umugoroba.
Mu mikino itanu ya shampiyona iheruka guhuza amakipe yombi APR FC ikaba yaratsinze itatu, Mukura itsinda umwe mu gihe undi bawunganyije.
APR FC iri ku mwanya wa mbere namanota 51, mu mikino 21 imaze gukina yatsinzemo 15 inganya itandatu nta n’umwe iratsindwa, yatsinzemo ibitego 39, itsindwa 11 ikaba izigamye ibitego 28 mu gihe Mukura Victory Sports ihagaze ku mwanya wa kane namanota 37, mu mikino 21 imaze gukina yatsinzemo 11 itsinwa itandatu inganya ine, yatsinze ibitego 33 itsindwa 22 izigamye ibitego 11.