E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yerekanye abakinnyi, abatoza bashya n’umunyamabanga mukuru.

Kuri uyu wa gatanu Tariki ya 2 Kanama 2019, ku cyicaro cy’Ikipe ya APR FC habaye igikorwa cyo gutangaza ku mugaragaro abatoza bashya b’ikipe ya APR FC baje gusimbura Zlatko ndetse na Mulisa Jimmy batandukanye n’iyi kipe nnyuma yo kutagera ku ntego bari barumvikanyeho n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Abanya Maroc Mohammed Adil Erradi ari we mutoza mukuru akazungirizwa na mugenzi we Bekraoui Nabiyl bombi bakomoka mu gihugu kimwe. Aba bombi bakaba basinyanye n’Ikipe y’Ingabo z’igihugu amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse n’umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex uje gusimbura Mugisha Ibrahim.

Usibye aba batoza berekanywe, ubuyobozi bwa APR FC bwaboneyeho no kwerekana umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Lt. Col Silvestre Sekaramba usimbuye Kalisa Adolfe Camarade.

Ku ikubitiro aba batoza bakaba bazatangirana n’irushanwa ry’imikino ya gisirikare riteganyijwe gutangira tariki ya, 12 Kanama uyu mwaka mu gihugu cya Kenya.

Nyuma yo kwerekanwa, Umutoza mukuru akaba yabwiye abakinnyi ko bazatangira imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu aho bazakora inshuro imwe gusa ku Cyumweru akaba aribwo bazakora inshuro ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.