Kuri uyu wa Gatanu Tariki 22 Gicurasi 2020, Ikipe y’ingabo z’igihugu yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2019-20 idatsinzwe umukino n’umwe, nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rifashe icyemezo cyo guhagarika shampiyona yari igeze ku munsi wa 23 kubera icyorezo cya Coronavirus.
Inama ya komite nyobozi ya FERWAFA yateranye kuwa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi, yafashe icyemezo cyo guha APR FC igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, nyuma yo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama nyunguranabitekerezo yahuje FERWAFA ndetse n’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere yateranye Tariki ya 8 Gicurasi, yigiraga hamwe uko shampiyona y’uyu mwaka ikwiye gusozwa nyuma y’uko Minisiteri ya siporo yari imaze gusohora itangazo rimenyesha amashyirahamwe y’imikino itandukanye ndetse n’abakunzi bayo ko ibikorwa bya siporo bizasubukurwa nibura muri Nzeri 2020 .
Ishingiye ku itegeko nomero 33 rigenga sitati ya FERWAFA n’itegeko 28 rigenga amategeko shingiro yayo, komite nyobozi ya FERWAFA yafashe icyemezo cyo guha APR FC igikombe cy’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 nyuma yo kwemeza ko isorejwe ku munsi wa 23, mu gihe amwe mu makipe yakinnye umunsi wa 24 wakuweho yose abarwa ko anganya imikino 23.
Ubwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere yahagararaga Tariki 10 Werurwe 2020 kubera Coronavirus, APR FC itarigeze itsindwa umukino n’umwe yari ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 23, ikaba yaratsinze 17 inganya itandatu. Yatsinze ibitego 44 yinjizwa 11 ikaba yari izigamye 33. Ikurikiwe na Rayon Sports yari ifite amanota 50 ndetse na Police ku mwanya wa gatatu na 43.
Igikombe cy’amahoro cyari kigeze muri 1/8 cyo kikaba cyakuweho gifatwa nk’ikitarakinwe.
Iki kikaba ari gikombe icya 18 ikipe y’ingabo z’igihugu yegukanye mu mateka yayo.