Ikipe ya APR FC izahagararira U Rwanda mu mikinoya ya Afurika y’amakipe yabaye ayambere iwayo, yamaze kumenya ikipe bazahura mu mikino yo mu majonjora yo gushakisha itike yo kujya mu matsinda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo ishyirahamwe riyobora umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ryashyize ahagaragara ibyavuye muri tombora yabaye uyu munsi uko amakipe azahura mu mikino yo gushakisha itike yo kujya mu matsinda y’amakipe yabaye ayambere iwayo ndetse n’amakipe yatwaye ibiko by’ibihugu uko azahura.
Ikipe ya APR FC izatangirana n’ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia, ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona. Club Africain n’imwe mu makipe akunzwe cyane muri Tunisia, iyi kipe yashinzwe tariki 04 Ukwakira 1920, ifite stade yakira abantu ibihumbi 60,000 ikinirwamo imikino itandukanye yaba imikino y’intoki ndetse n’imikini ngororamubiri.
Club Africain kugeza ubu imaze gutwara ibikombe 13 bya shampiyona ndetse n’ibikombe 13 by’igihugu. Iyi kipe kandi yigeze gutwaraho igikombe cya Afurika cy’amakipe yabaye ayambere iwayo muri 1991.
Dore uko amakipe azahura.