E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yatije Ntwari Fiacre muri Marines FC

 

Ikipe y’ingabo z’igihugu yatije umunyezamu wayo Ntwari Fiacre mu ikipe ya Marines FC umwaka umwe w’imikino nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri APR FC.

Ntwari Fiacre w’imyaka 21, akaba yarazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC yagezemo mu mwaka wa 2015 afite imyaka 16 gusa, nyuma aza kuzamurwa muri APR FC mu mwaka wa 2018.

Ikipe ‘ingabo z’igihugu ikaba yafashe umwanzuro wo gutiza Fiacle nyuma yo kuzamura Ishimwe Jean Pierre avuye mu ikipe yi Intare nk’uko tubikesha umunyabanga wa APR FC Rtd Lt. Col Sylivestre Sekaramba.

Yagize ati:“ Nibyo koko umunyezamu Ntwari Fiacre twamaze kumutiza mu ikipe ya Marines FC nyuma y’uko tuzamuye undi munyezamu mu ikipe ya Intare FC biba ngombwa ko Fiacre tumutiza kugira ngo bimufashe kuzamura urwego rwe rw’imikinire. ’’

Fiacre akaba yaratwaranye na APR FC birimo icya shampiyona ya 2019-2020, igikombe cy’intwari 2019 na 2020, icy’agaciro cya 2018 ndetse na Super Cup ya 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published.