E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yatanze burundu Ishimwe Kevin muri Kiyovu Sports

Kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatanze burundu uwari umukinnyi wayo wo hagati ufasha abataha izamu Ishimwe Kevin w’imyaka 26 mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bukaba bwaratanze burundu uyu mukinnyi muri Kiyovu Sports bushingiye ku mpamvu eshatu zikurikira:

Impamvu ya mbere: APR FC ishingiye ku ibarwa ya tariki 13 Mutarama 2021 yanditswe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyisaba gutizwa umukinnyi Ishimwe Kevin, tariki ya 18 Mutarama 2021 ubuyobozi bwa APR FC bwasubije ko uwo umukinnyi bamuhawe, akazabakinira muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021 kugira ngo akomeze kuzamura impano ye yo gukina umupira w’amaguru.

Impamvu ya kabiri: Mu bufatanye buranga amakipe yombi, muri iyo barwa batwandikiye batwibukije ko baduhaye burundu Nsanzimfura Keddy, niyo mpamvu natwe twabahaye burundu uwo mukinnyi badusabye.

Impamvu ya gatatu: Na none nk’uko bisanzwe tubahaye uburenganzira bwo kuganira n’umukinnyi ibirebana n’ibyifuzo bye bizatuma akora yishimye.

Ubuyobozi bwa APR FC bwifurije umukinnyi Ishimwe Kevin ibihe byiza muri uyu mwuga yahisemo wo gukina umupira w’amaguru.

Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwari bwateguye umuhango wo gusezera kuri Ishimwe Kevin kuri uyu wa Kane ariko uza gukomwa mu nkokora n’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published.