Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 20 Nzeri 2019, ikipe ya APR yatangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rya GPS bupima umuvuduko w’abakinnyi, intera y’igihe bakoresheje mu myitozo ndetse n’imiterere y’umutima mu buryo bwo kumenya aho umukinnyi ahagaze mu myitozo akora ya buri munsi.
Mu myitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yakozwe n’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’abakina imbere mu gihugu CHAN, yayobowe n’umutoza wungirije Nabyl Berkaoui, nibwo yatangiye kwereka abakinnyi 14 bayitabiriye uko ubu buryo bukora, abasobanurira ko buzajya bubafasha kumenya aho bahagaze haba mu myitozo bakora ya buri munsi ndetse bukaba bwanabarinda imvune za hato na hato, mu gihe bakora imyitozo irengeje ubushobozi bw’imiterere y’imibiri yabo.


Akaba yatangiye abambika izi GPS mu dusengeri tw’umukara tubegereye ndetse anabereka uko zikoreshwa.Nyuma bagiye mu kibuga bazambaye, imyitozo irangiye aza kureba intera birukanse mu kibuga ndetse n’ibihe bakoresheje kuri mudasobwa ikoresha inziramugozi ihabwa ubutumwa n’izi GPS.
Aganira n’umunyamakuru wa APR FC, umutoza wungirije Nably Berkaoui akaba ydutangarije ko ubu buryo buzafasha cyane mu myitozo baha aba basore cyane cyane kugenzura imbaraga n’umuvuduko.
Yagize ati: ‘’Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzadufasha kugenzura umuvuduko aba kinnyi bakoresha mu myitozo, uburyo bashiturandetse n’uko basoza ku ntambwe ya nyuma iyo basoje urugendo birukankaga. Ibi bikaba byadufasha kureba intera umukinnyi amaze gukoresha, bityo bikazajya bitworohera kumenya niba agifite ingufu cyangwa atangiye kunanirwa.”
”Bizatworohera kandi gusesengura imikinire ya’abo duhanganye dukurikije ibipimo by’umuvuduko turi gukoresha mu myitozo mbere y’uko duhura.”

Amakipe akomeye ku isi nka Arsenal, Real Madrid, Liverpool, Juventus ,PSG n’ayandi akoresha ubu buryo ndetse akaba ari kimwe mu bifasha abakinnyi kugira umuvuduko uri hejuru.
Kuwa 20 Werurwe 2019 Umutoza wa Manchester City Pep Guardiola, akaba yaratangarije urubuga SondaSports ko GPS ifasha abakinnyi be kugumana urwego ruri hejuru nk’imwe mu ntwaro imufasha kugira ikipe ikina umukino wihuta ndetse uhora ku rwego rumwe guhera ku munota wa mbere kugeza umukino urangiye.
Yagize ati: ‘’ Ukinira ku rwego witorejeho, iyo witoje nabi ukina nabi, Iyo witozanya ingufu nyinshi ni nazo ukinana, ibyo byose GPS idufasha kubigenzura.’’








