E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yasubukuye imyitozo yitegura Etoile de l’Est

Ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo kuri uwa Kabiri nyuma y’icyiruhuko cy’iminsi itatu umutoza Mohammed Adil Erradi yari yahaye abasore be nyuma y’umukino w’umunsi wa munani banganyijemo na Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali Tariki ya 08 Ukwakira 2019.

Nk’uko tubikesha gahunda y’umutoza, uyu munsi kuwa Kabiri barakora inshuro ebyiri,  ejo kuwa Gatatu bakore inshuro imwe, kuwa Kane bakore kabiri, kuwa Gatanu  bakore rimwe hanyuma kuwa Gatandutu berekeze mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba aho bazakinira umukino wa gicuti na Etoile de l’Est saa cyenda z’igicamunsi (15h00).

Imyitozo y’uyu munsi, ikaba yakozwe n’abakinnyi 18 batarimo abahamagawe mu ikipe y’igihugu iri mu gihugu cya Mozambique izakina umukino wo guhatanira itike yo gukina CAN 2021 ari bo ba myugariro Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel ndetse na Sefu ukina hagati. Hari kandi Nshimiyimana Yunussu uri gukora ibizamini bisoza icyiciro cya nyuma cy’amashuri yisumbuye ndetse na Buregeya Prince ugifite imvune yahuriye nayo mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona AS Kigali yanganyijemo na APR FC 0-0 kuri Stade ya Kigali.

Uyu mukino wa gicuti ukaba warashyizweho  mu rwego rwo kuzamura urwego rw’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu ndetse no kwitegura umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona APR FC izakiramo Espoir FC kuri Stade ya Kigali Tariki ya 22 Ugushyingo 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *