Ikipe y’ingabo z’igihugu yasubukuye imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Tariki ya 26 Ukuboza nyuma y’ikiruhuko cya Noheli, ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi.
Iyi myitozo yayobowe n’umutoza wungirije Dr Nabyl Berkaoui, yakozwe n’abakinnyi 22 batarimo rutahizamu Mugunga Yves, Niyonzima Olivier Sefu ndetse na Muhammed Mushimiyimana bakina hagati mu kibuga bafite imvune zoroheje bahuye nazo mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro Tariki 21 Ukuboza 2019.



APR FC itaratsindwa umukino n’umwe wa shampiyona ya 2019-20, mu mikino 15 imaze gukina mu gice kibanza cya shampiyona ikaba iri ku mwanya wa mbere ku n’amanota 37, ikaba yitegura umukino w’umunsi wa 16ari nawo wa mbere w’imikino yo kwishyura ya shampiyona izahuramo na AS Kigali Tariki 04 Mutarama 2020 kuri Stade ya Kigali, umukino ubanza wabaye Tariki ya 04 Ukwakira, amakipe yombi akaba yaranganyije 1-1.









