Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 15 Mutarama, Ikipe y′ingabo z′igihugu yasinyanye amasezerano y′ubufatanye n′uruganda rwa Azam nk′umuterankunga mukuru mu gihe cy′imyaka ine.
Impande zombi zikaba zemeranyijwe ko APR FC izajya yambara ikirango cy′uruganda rwa Azam ndetse no ku mikino APR FC yakiriye, Azam izajya izana kuri stade ibyapa byamamaza uruganda rwayo. Uretse ibi kandi AZAM ikaba yemerewe kuzajya igurisha ibicuruzwa byayo kuri iyo mikino.



Aya masewerano hagati y′ikipe ya APR FC n′uruganda rwa AZAM akaba afite agaciro ka miliyoni 228 z ′amafaranga y′u Rwanda, mu gihe cy′imyaka ine nk ′uko impande zombi zabyemeranyijweho.
Ni umuhango wari witabiriwe na Mounir Bakhressa, umuyobozi mukuru wa Bakhressa Grain Milling (AZAM) Ltd, ndetse n′muyobozi wungirije wa APR FC Maj. Gen. Mubaraka Muganga hamwe n′abanyamakuru b′ibitangazamakuru bitandukanye.

