Kuri uyu wa gatatu nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo gusezera burundu umukinnyi wakinaga hagati mu kibuga Niyonzima Olivier Sefu, Impamvu ryisezererwa ry’ umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu nkuko byatangajwe na Chairman wa APR FC Lt General Mubarakh Muganga yavuze ko uyu mukinnyi yagiye agaragaza imyitwarire itari myiza mu bihe bitandukanye bihabanye nindagagaciro zigomba kuranga abakinnyi ba APR FC. Ndetse yewe yagiriwe inama kenshi akomeza kubyiregagiza nkana.
Umuyobozi wa APR FC yakomeje agira ati, dushyira imbere imyitwarire myiza kuruta ikindi cyose mu muryango wa APR FC kuko turerera igihugu. Yavuze ko imbarutso yisezererwa rya Niyonzima Olivier Sefu yabaye kwanga kwikoresha imyitozo aho bari mu ngo zabo nkuko babisabwe n’abatoza. Ibyo byaje byiyongera ku myitwarire yakomeje kuranga uyu mukinnyi na mbere hose.
Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati mu kibuga yaramaze imyaka 02 ari umukinnyi wa APR FC bityo ubuyobozi bwa APR FC bumwifurije amahirwe masa kandi bumwizeza ko umuryango ugifunguye muri mu gihe yaba yakosoye iyo myitwarire mibi.