APR FC yaraye isezerewe mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2018 ririmo kubera i Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania, nyuma y’aho yabariraga amahirwe yo kuba yakomeza, yari guturuka mu mikino ya nyuma yo mu itsinda rya kabiri byaraye byanze.
Nyuma yo kubona ko APR isezerewe twaganiriye na kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste tumubaza ku gusezererwa kwabo batarenze amatsnda, maze atubwira ko ibyo adusubiza, ko aribyo yanabwiye n’ibindi bitangazamakuru byagiye bimubaza impamvu APR ititwaye neza muri iri rushanwa ati: Urabizi twaje inaha tumaze umunsi 1 dusoje shampiyona, mu byukuri twaje tunaniwe cyane kuko umukino wa mbere twakinnye na Singida United, twawukinnye tumaze amasaha atanageze kuri 24 tuvuye mu ndege.
” Ntabwo ari ibintu byoroshye kuri njye na bagenzi banjye kuko uku kwezi gushize kwa 6 twakinnyemo imikino myinshi, aha twahazanye umunaniro kuko twakoresheje imbaraga nyinshi dushaka igikombe cya shampiyona twegukanye mu cyumweru cyashize.”
” Abakinnyi benshi bagiye bagira ibibazo by’imvune kubera imikino myinshi. Nk’ubu kuva twagera hano i Dar Es Salaam urabizi tumaze kuvunikisha abakinnyi 4 bavunikiye muri iyi mikino. Nanjye ntabwo nabashije gukina umukino wa nyuma kubera imvune, wakongeraho abandi twasize i Kigali nabo bari bafite imvune, ntabwo ari ibintu byatworoheye na gato.”
APR FC isezerewe mu CECAFA itsinze ibitego 6 muri rusange ariko nayo yinjijwe ibitego 5 mu izamu ryayo mu mikino itatu mu mikino 3 yakinnye muri aya marushanwa ndetse yanatsinzwemo imikino 2 ibasha gutsinda umukino 1 gusa. APR FC ntagihindutse izagaruka i Kigali ku munsi w’ejo kuwa gatandatu.