E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yaraye ifatiye amafoto y’urwibutso muri Pariki ya Nyungwe mbere yo kugera i Rusizi

 

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku mynsi wayo wa 24, ikipe ya APR FC ikaba igomba guhura na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi kuri iki Cyumweru umukino uzabera kuri stade ya Rusizi.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yaraye isesekaye mu karere ka Rusizi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mbere y’uko bagera mu mujyi wa Rusizi aba basore bari barangajwe imbere n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi bakaba babanje gufatira amafoto y’urwibutso muri Pariki Nasiyonali ya Nyungwe ahantu umutoza Mohammed yageze avuga ko ari heza cyane ndetse ko azagaruka kuhasura.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.